U Rwanda rwifuza ko ibibazo bya Congo byakemuka

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bateraniye i Nairobi mu nama igaruka ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida w’u Burundi akaba ari na we uyoboye Umuryango wa EAC muri iki gihe, Evariste Ndayishimiye, ari mu bakuru b’ibihugu bari i Nairobi hamwe na William Ruto, Perezida wa Kenya ndetse n’Umuhuza muri ibi biganiro uhagarariye EAC, Uhuru Kenyatta.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia na we yabyitabiriye imbonankubone.

Perezida Kagame, Museveni wa Uganda na Felix Tshisekedi wa RDC bitabiriye ibi biganiro bifashishije ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yagize ati “Dukeneye gukemura burundu ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC duhereye mu mizi. Twishimiye ubushake bwihuse bwa EAC mu gushaka kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC. U Rwanda rwiteguye gutaga umusanzu muri uru rugendo.”

Perezida Kagame yavuze ko habayeho kunanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano menshi yagiye yemeranywaho mu biganiro na RDC mu myaka ishize, avuga ko “nizeye ko ubu izi ngufu zizatanga umusaruro mwiza.”

Ni ibiganiro biri kuba kubera igitutu cy’amahanga nyuma y’aho umutwe wa M23 wuburiye imirwano ugafata uduce twinshi twa RDC ku buryo habayeho n’ubwoba ko ushobora kongera gufata Umujyi wa Goma nk’uko byagenze mu mwaka wa 2012.

Uyu mutwe ariko ntabwo watumiwe mu biganiro bya Nairobi.

Perezida Kagame yavuze ko uyu mutwe wubuye imirwano mu gihe hari n’ibindi bibazo byinshi bibangamiye umutekano.

Ati “Kongera kubura imirwano k’umutwe umwe muri myinshi, kwatumye Isi yose ibihanga amaso, kandi ibi byaje bisanga ibindi bibazo bishingiye kuri politiki no ku mutekano.”

Muri RDC habarirwa imitwe yitwaje intwaro irenga 130, gusa yose ntikunda kuvugwa, havugwa cyane umutwe wa M23.

Umukuru w’Igihugu yashimye ingamba zafashwe n’akarere mu kurengera ubuzima bw’abaturage mu Burasirazuba bwa Congo no guhosha ibibazo by’umwuka mubi byari bitangiye gufata indi ntera bigira ingaruka ku bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.

Ati “Igikenewe uyu munsi kurusha ikindi gihe, ni ubushake bwa politiki mu gushyira mu bikorwa gahunda z’akarere ziri gushyirwaho, by’umwihariko izijyanye na gahunda ya EAC y’ibiganiro bya Nairobi n’ibijyanye n’ubuhuza bwa AU buyobowe na Perezida Lourenço wa Angola.”

“Ibi bikwiriye kwita cyane ku muzi w’ibibazo by’umutekano muke mu buryo budasubirwaho kuko aribyo bizatanga ikinyuranyo mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri RDC no mu bihugu by’ibituranyi.”

Iyi nama iteranye nyuma y’iy’abakuru b’ibihugu mu karere k’ibiyaga bigari y’Akarere k’Ibiyaga Bigariyayobowe na Perezida wa Angola, Gonçalves Lourenço yateranye ku wa Gatatu w’icyumweru gishize na yo yigaga ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Félix-Antoine Tshisekedi, Perezida w’u Burundi akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) muri uyu mwaka, Evariste Ndayishimiye.

Hari kandi Umuhuza mu biganiro by’amahoro bireba igihugu cya DRC, Uhuru Kenyatta wahoze ayoboye Kenya na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko umutwe wa M23 ugomba kuva mu bice byose wafashe ugasubira aho wateye uturuka mu mbago z’Ikirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa Congo hagenzurwa na FARDC, mu gihe hakirimo kwigwa uko M23 yakwamburwa intwaro.

Imitwe ya FDLR-FOCA, Red-Tabara ADF n’indi, na yo yasabwe gushyira intwaro hasi, igahagarika vuba na bwangu ibikorwa by’intambara muri DRC igahita itaha mu bihugu ikomokamo, ibifashijwe n’ingabo za MONUSCO zifatanyije n’iza EAC.

Iyi nama yanzuye ko ingabo zijya kugarura amahoro mu Ntara za Kivu zombi zigomba gukomeza koherezwayo, kandi hagashakwa uburyo ibiganiro bitsura umubano hagati y’u Rwanda na DRC byasubukurwa.

 3,324 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *