Croix Rouge Rwanda yatangije ku mugaragaro ikigo kigisha Imbangukiragutabara

Tariki ya  28 Ugushyingo 2022 mu kigo cya  Croix Rouge Rwanda ku Kacyiru habereye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ikigo  gitanga amahugurwa  mu gutanga   ubutabazi bw’ibanze  hakoreshejwe imodoka  z’imbangukiragutabara mbere y’uko umurwayi agezwa kwa muganga.Umushyitsi mukuru  yari Dr. Sindikubwabo  Jean Nepomuseni,ukuriye iyi serivisi muri RBC.

Karamaga Appollinaiare, Umunyambanga Mukuru wa Croix Rouge yavuze ko ari igikorwa kidasanzwe Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta igeze mu rwego rwo kugoboka abarwayi bava ku bigo nderabuzima bajyanwa ku bitaro.

Avuga ko  Croix Rouge  y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ifitanye amasezerano n’ibitaro bitandukanye kugira ngo bafashe abarwayi  kubona imbangukiragutabara byihuse bajya kwa muganga.

Karamaga ati:“Byumwihariko hari imbangukiragutabara 10, byumvikane ko iki kigo tumaze gutangiza kizahugura abatekinisiye b’inzobere mu by’ubuvuzi muri serivisi z’ubuzima bwihutirwa gitanga imbangukiragutabara .Izi mbangukiragutabara imbere zifite ibikoresho nk’ibyo kwa muganga .Hari abakozi hafi 58  bahuguwe  mu gutanga serivisi zihutirwa  ku murwayi wese urembye  agezwa  kwa muganga.”

Karamaga akomeza atangaza  ati :“Abahuguwe buri mwaka umwe bongera guhugurwa  ku buryo ari nabo bakoresha izi serivisi z’imbangukiragutabara.Ubu icyo dushaka ni uko iyi serivisi yagera kuri benshi ushaka imbangukiragurabara agatelefone Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta  akayihabwa.”

Ushinzwe Ishami ry’Ubutabazi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC),Dr. Jean Nepomuscene Sindikubwabo, yavuze ko bifuza ko Croix Rouge yongera imbangukiragutabara ku buryo ibasha kugera mu bice bitandukanye by,u Rwanda  kuko yahawe ibyangombwa biyemerera gukora .

Dr.Sindikubwabo ati :“Imbangukiragutabara zaradufashije cyane kuko nko mu bihe bya Covid-19 badutwariye arwayi batabarika , ubu icyifuzo ni uko bakongera imbangukiragutabara.

Gusa Dr.Sindikubwabo Jean Népomuscene ukuriye iyi serivisi muri RBC, asobanura  ko abatagerwaho nazo bidaterwa n’ubuke bwazo ahubwo ari imiterere yaho batuye.

Ati :Ndashima Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yakoze igikorwa cyiza cyo kwegereza abarwayi imbangukiragutabara .Umurwayi azajya ahamagara imugereye ku buryo byihuse, aho bitazakunda ntibizaterwa n’ubuke bw’imodoka bwazo ahubwo bizaterwa n’imiterere yaho umurwayi atuye.”

Kongera umubare w’imbangukiragutabara no gutunganya aho zinyura bizajyana no kuzishyiramo utwuma twabugenewe (GPS), tuzajya dufasha kugera aho ukeneye serivisi ari hatabayeho kuyobagurika.

 

Uwitonze Captone

 3,527 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *