Umurenge wa Kigali:Naramabuye Ramazani arakekwaho gukomeretsa Mukasekuru Shakira

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyarugenge  mu Murenge wa Kigali  mu mujyi w’u Rwanda, barasaba ubutabera ku bikorwa by’urugomo bavuga ko bakorerwa na bagenzi babo.

Ikinyamakuru gasabo cyabonye bamwe mu  bakubiswe  bamenwa umutwe hafi kuvamo ubwonko , hari n’abo abaturage bemeza ko byaviriyemo gupfa.Muri uwo Murenge haravugwa inkuru ya  Mukasekuru waba warakubiswe ngo  na  Naramabuye Ramazani  bitewe n’ amakimbirane ashingiye  ku butaka .

Nkuko bivugwa n’abaturanyi ngo   Naramabuye Ramazani yasanze Mukasekuru Shakira yicaye ku ibaraza ry”inzu azana igitiyo arakimukubita

Ubwo Naramabuye Ramazani yakoraga urugomo ngo  yarafatanije n’umugore we Mukampeta Julienne maze akubita igitiyo Shakira azamuye ukuboko ngo agifate akimukubita mu mutwe arawumena .

Abaturage bose bavuzeko Naramabuye Ramazani we ahigira kwica Mukasekuru Shakira,kandi Ibi ntagitangaza kirimo ,kuko Naramabuye Ramazani yigeze gufungirwa icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi aza kurekurwa

Nkuko bitangazwa n’umuryango wa Shakira ngo kugeza ubu ntibarabona ubutabera kuko urwego rw’Ubugenzacyaha butarafata umwanzuro wo gukora dosiye.

Buri gihe  RIB ikangurira  abaturarwanda ko bakwiye kwirinda  icyari  cyo cyose cyakurura urugomo  ndetse no kwirinda kubangamira imigendekere myiza y’iperereza kandi bakihutira gutanga amakuru yose yafasha iperereza kugira ngo umunyacyaha wese afatwe agezwe imbere y’amategeko.

Itegeko rivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa k’ubushake ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ugishinjwa agihamijwe n’itegeko ahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itatu ariko itarenze itanu Frw 500,000 ariko atarenze Frw 1,000,000.

Ubugenzacyaha busaba abaturarwanda kugira ubworoherane bakirinda guhohotera abandi.

RIB iramenyesha abantu bishora mu byaha ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ikibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Rutamu Shabakaka

 2,153 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *