Bugesera:Abana b’incuke batangiye guhabwa urukingo rwa COVID-19

Ubwo itsinda ry’abanditsi b’ibitangazamakuru bitandukanye byibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda (ABASIRWA) basuraga ahakorerwa ibyo bikorwa by’ikingira, tariki ya 30 Werurwe 2023, basanze abana bari gukingirwa.Ni mu  rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid 19 hatangwa inkingo ku batarazibonye, imwe muri gahunda iriho ni iyo kugeza izo nkingo ku bana b’incuke mu marerero yabo azwi nka ECDs (Early Childhood Development).

Hamwe mu hamaze gutangizwa iki gikorwa cyo gukingira abana b’incuke ni mu karere ka Bugesera. Urugero ni mu kagali ka Kagumasi mu murenge wa Gashora, habarurwa abana 76 muri ECDs 9, bakaba baratangiye gukingirwa ku wa 29 Werurwe 2023. Muri ECDs 3 hakingiwe abana 21.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gashora, Habimana Landouard ari na we ukuriye icyo gikorwa cy’ikingira ku rwego rw’umurenge yatangaje uburyo iyo gahunda iri gukorwa.

Yagize ati “Abantu bakuze n’abana bo mu mashuri abanza bamaze gukingirwa, ubu turagenda tumanuka tugeze mu gukingira abana b’incuke bafite guhera ku myaka 5 kugeza ku myaka 11. Turifuza ko Abanyarwanda b’ingeri zose bakingirwa bakagira ubwirinzi buhagije”.

Yakomeje avuga ko bazakomeza iyi gahunda yo kugenda basanga abana mu midugudu mu rwego rwo kwegereza serivise z’ubuzima abaturage, dore ko mbere y’uko abana bakingirwa habanza kuganiriza ababyeyi babo.

Ababyeyi bariruhukije

Ubusanzwe izi serivisi zo gukingira zatangirwaga ku kigo nderabuzima cya Gashora, aho benshi bakoraga urugendo rurerure bajya kwikingiza cyangwa gukingiza abana babo.

Umwe mu babyeyi baje gukingiza umwana asobanurira abanyamakuru ibyiza byo gukingira abana icyorezo cya COVID-19 (Photo:Captone Uwitonze)

Nyiranzabandora Mariya uhagarariye irerero ni umwe mu bakingiza abana ku kagali ka Kagumasi.  Ubwo itsinda ry’abanditsi b’ibitangazamakuru bitandukanye byibumbiye muri ABASIRWA basuraga aka gace, yari yazanye abana 3 bafite imyaka itanu, n’abana 4 bafite imyaka 6.

Yagize ati ‘’Ubu turishimye kuko mbere twakoraga ingendo ndende kuko byadusabaga kujya ku kigo nderabuzima. Aho iyi gahunda iziye yo gukingirira abana n’abatishoboye aho batuye iziye, twariruhukije rwose. Ibi ni ibigaragaza ko Leta yacu idutekerezaho.’’

Uyu mubyeyi w’umurezi akomeza avuga ko babanza guhugurwa bagasobanurirwa abagomba kuza gufata inkingo za Covid 19, nyuma na bo bakajya kubisobanurira ababyeyi babo. Agaruka ku myumvire yari ihari imbere yayobyaga abaturage, aho byavugwaga ko abakingiwe bashobora gukurizamo izindi ndwara nk’uburemba, ariko ubu ngo byarahindutse bamenye akamaro ko kwikingiza.

Mu Murenge wa Gashora hazakingirwa abana 942 biga muri ECDs 36 zigize uyu Murenge.

Mu karere ka Bugesera, iki gikorwa cyo gukingira incuke kigeze kuri 43%, dore ko mu bana 71 570 bagomba gukingirwa hamaze gukingirwa 30 442.

 898 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *