Sina Gerard ari kwigisha Abitabira imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera I Gikondo korora inkoko ku gishoro gito

Ku nshuro ya 26 mu Rwanda habera imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo ahazwi nka (Gikondo Expo Ground), Sina Gerard Entreprise Urwibutso yazanye udushya Dutandukanye turimo ituragiro (imashini irarira amagi ikanaturaga imishwi) n’utuzu twororerwamo inkoko dukoze mu mapine ya moto yashaje asanzwe afatwa nkayangiza ibidukikije abari kugana ahamurikirwa ibi biraro bari no kwigisha uko bikora n’uko babibyaza umusaruro ikindi kandi bafite n’ibindi bitandukanye birimwo nk’imbuto za Makadamiya zo Guhekenya.

Ubuyobozi bwa Sina Gerard Enterprise Urwibutso buvuga ko mu rwego rwo kubungabuga Ibidukikije batekereje kubyaza umusaruro amapine ashaje bayakoramwo ibiraro by’inkoko , bakavuga ko bizafasha abifuza korora kuko ngo ibi biraro birimukanwa .

Sina Gerard Enterprise Urwibutso kuri iyi nshuro ya 26 y’imurikabokorwa bafite umwihariko wo kwakirana abakiriya urugwiro n’akanyamuneza ari nako babigisha uko bakwiteza imbere bakoze ubuhinzi n’ubworozi, bagashishikariza buri wese witabira Expo 26 kugera aho bamurikira ibikorwa bagasura bimwe mu bikorwa bihakorerwa bakanigishwa uko borora inkoko ku gishoro gito.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda,  Prof Jean Chrysostome NGABITSINZE yasabye abaryitabira kubyaza umusaruro udushya turigaragaramo.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rugaragaza ko imurikagurisha ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abamurika 413 barimo abanyamahanga 118 baturutse mu bihugu 21 birimo n’u Rwanda. Iri murikagurisha ryatangiye taliki ya 26 Nyakanga rikazasozwa taliki ya15 Kanama 2023.

 

Havugimana Eliezer

 762 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *