Nyuma yo gutsindwa na Gasogi ,Rayon sport yihereranye Gorilla

Ni umukino wari witezwe cyane kuko Gikundiro yari ifite igitutu gikomeye, cyane ko yaherukaga gutsindwa na Gasogi United. Iyi kipe kandi yari yagaruye abakinnyi bayo b’Abanya-Uganda, Charles Bbaale, Joackiam Ojera n’umunyezamu, Simon Tamale.

Gikundiro yatangiye umukino neza ari nako isatira ariko Charles Bbaale imipira yabonaga akayitera hejuru y’izamu.

Mu minota 30, Gorilla FC yatangiye kwiharira umupira cyane ariko ikinira mu kibuga hagati kuko itageraga ku munyezamu, Khandime Ndiaye.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Joackiam Ojera yakorewe ikosa hafi y’urubuga rw’amahina, umusifuzi atanga ‘coup franc’.

Héritier Luvumbu yayiteye neza atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports ku munota wa 41.

Igice cya Mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0.

Gikundiro yakomeje gusatira no mu gice cya kabiri ariko uburyo bwabonwaga na Luvumbu, Bbaale na Tuyisenge Arsène ntibubyare umusaruro.

Mu minota 65, Gorilla FC yarushwaga cyane kuko ni gake yageraga imbere y’izamu rya Rayon Sports.

Ku munota wa 77, Iradukunda Simeon yatereye ishoti hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ndiaye arasimbuka umupira awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 83, Serumogo Ally yazamukanye umupira yihuta cyane awucomekera Iraguha Hadji awuhindura imbere y’izamu yihuse, usanga Bbaale ariko awutera hanze y’izamu.

Rayon Sports yakomeje gusatira bikomeye ishaka igitego cya kabiri ariko kirabura.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, yongera kubona intsinzi yaherukaga tariki 6 Ukuboza 2023 itsinda Muhazi United.

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa gatatu n’amanota 30, inyuma ya Police FC na APR FC ya mbere n’amanota 33.

 16,918 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *