FERWAFA yakoze ingengabihe y’uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2018-2019

Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mwaka w’imikino 2018/19, shampiyona izatangira tariki ya 19 Ukwakira 2018, izasozwe tariki ya 8 Kamena 2019.

Muri iyi gahunda yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, shampiyona izafungurwa n’umukino uzahuza APR FC ifite igikombe giheruka, izakira Amagaju FC kuri Stade ya Kigali. Kuri uyu mukino, nibwo iyi kipe ya gisirikare izashyikirizwa igikombe cya shampiyona yegukanye ntigihabwe.

Uko amakipe azahura ku munsi wa Mbere wa shampiyona


Kuwa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2018

  • APR FC vs Amagaju FC (Stade de Kigali)

Kuwa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira

  • Etincelles FC vs Rayon Sports Fc (Stade Umuganda)
  • Gicumbi Fc vs Espoir FC (Stade Gicumbi)
  • Mukura VS vs Sunrise FC (Stade Huye)
  • Kirehe FC vs SC Kiyovu (Kirehe)

Ku Cyumweru tariki ya 21 Ukwakira

  • AS Muhanga vs Police FC (Stade Muhanga)
  • AS Kigali vs Musanze FC (Stade de Kigali)
  • Marines FC vs Bugesera FC (Stade Umuganda)

 

 

 3,650 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *