Uwonkunda Oliva akomeje guhimba imanza z’imitungo kugirengo afungishe Ngenzi Jean Bosco bigeze gushakana.

Ngenzi Jean Bosco yihannye umugenzacyaha Anicet Rangira mubibazo afitanye n’uwigeze kuba umugore we Uwonkunda Oliva
Ubutabera bw’u Rwanda bwemerera uregwa kugira umwunganira mumanza.Haba murwego rw’ubugenzacyaha,ubushinjacyaha kugeza aburana integuratubanza cyangwa aburana mu.mizi.Amakuru yacu ari hagati ya Ngenzi Jean Bosco n’uwigeze kuba umugore we Uwonkunda Oliva .
Ibaruwa dufitiye kopi iragaragara ko Ngenzi Jean Bosco yihannye umugenzacyaha Anicet Rangira Kuko asanga yirengagiza imanza zabaye itegeko akongera kumufunga no kumuhamagaza buri kanya, mugihe Urukiko rwamurekuye.
Imanza zabaye itegeko mubutane hagati ya Ngenzi Jean Bosco na Uwonkunda Oliva.Igitangaje n’uko Ngenzi Jean Bosco n’ubu akijuragizwa kubera umutungo yishakiye nyuma y’uko batandukanye.Amakuru azunguruka aremezako Uwonkunda Oliva ashaka ibyo Ngenzi Jean Bosco atunze,kandi muburyo bwishe itegeko.Andi makuru aremezako Ngenzi Jean Bosco yasabye urwego rw’ubugenzacyaha RIB k’urwego rw’igihugu ko umugenzacyaha Anicet Rangira yava muri dosiye ye.Ikibazwa na benshi naho iterabwoba Uwonkunda Oliva ashyira kuri Ngenzi ,kandi baratandukanye muburyo bwemewe n’amategeko.Uburero Ngenzi Jean Bosco akaba yishinganisha kugirengo abashe kugira umutekano.

 

Uwitonze Captone

 1,323 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *