Gakenke: Ubukangurambaga bwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 burakomeje.

 

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Niyonsenga Aime François, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke  ushinzwe ubukungu.

Aganira n’ikinyamakuru Gasabo , yavuze ko ubuyobozi bukomeje gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya corona virus , bubahiriza amabwiriza yatanze n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC). Niyonsenga Aime François avuga ko ngo abaturage bamaze gutera intambwe  mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19 kuko babikanguriwe ku buryo buhagije.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke  ushinzwe ubukungu, ati:”Nkuko nawe wabyiboneye ukaba waganiriye n’abaturage wabonye ko twakajije ingamba mu gukumira no gukwirakwiza icyorezo cya corona virus.Nta muturage ugomba kwitwaza ko atambaye agapfukamunwa kuko ntaho katari.Ikindi buri muturage wese agomba kwinjira mu isoko n’ahandi hose hahurira abantu benshi akambaye kandi abanje gukaraba intoki.

Niyonsenga Aime François akomeza avuga ko abagiye barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 bagiye bacibwa amande akinjira mu isanduku y’Akarere.

Niyonsenga Aime François ati:’’Burya nta byera ngo de, nubwo mu karere ka Gakenke twakanguriye  abaturage kwirinda icyorezo cya corona virus ndetse tukaba turi ku kigero cyo hejuru mu kugikumira , hari bamwe barengaga ku mabwiriza.Abafatwaga bacibwaga amande , ku buryo hari amafaranga arenga gato miliyoni 23 yinjiye mu kigega cy’akarere.Ariko intego sikubaca amafaranga, nibwo buryo twakoresheje ngo bagaruke mum murongo  kandi barabyumvise .”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *