Musanze:Gitifu Habinka yahagaritse ibikorwa by’ubuhinzi kuri hegitari zirenga 100

Mu gihe Ministere y’ubuhinzi ikomeje gusaba ko hatagira ubutaka bwasigara budahinzwe muri iki gihembwe cy’ihinga, Gitifu Habinka yahagaritse ibikorwa by’ubuhinzi kuri hegitari zirenga 100
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Cyabagarura bataka inzara ngo bitewe na gitifu wako kagari wafashe icyemezo kigayitse kandi gitangaje cyo kubuza abaturage b’imwe mu midugudu igize aka kagari, guhinga imyaka yari isanzwe ibatunze yitwaje ko iyo myaka iba indiri y’abagizi ba nabi!

Umwe mu baturage ati:Nibyo koko yatubujije guhinga ,niba tuzatungwa na Manu ntumbaze .Mbese benshi bakaba bakomeje kwibaza niba umuti ukwiye ku kibazo cy’abagizi ba nabi ari uguhagarika ibikorwa by’ubuhinzi byari bisanzwe bitunze benshi mu batuye iyi midugudu nubwo igishushanyo gishya cy’umujyi wa Musanze cyashyize iyi midugudu mu bice byo guturwamo!”

Yikanze abajura, ahagarika ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa mu midugudu!
Nk’uko ikinyamakuru Gasabo cyabibwiwe na bamwe mubatuye muri iyi midugudu y’akagari ka Cyabagarura, ngo byose byatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo muri iyi midugudu hagaragaramo ibikorwa byinshi by’ubujura butobora amazu, maze ubuyobozi bw’akagari burangajwe imbere na Gitifu Habinka, butangira guteguza abaturage, bubabwira ko batazongera guhinga imyaka miremire mu rwego rwo guhangana n’aba bajura!
Haboneza umwe  mu muturage ati:” Ibi ntabwo abaturage babifasheho ukuri kuko ikibazo cy’abajura cyari gisanzwe kizwi ndetse cyarafatiwe ingamba zirimo kongerera ubushobozi irondo ry’umwuga rikorera muri midugudu imwe n’imwe! Ikindi aba baturage batigeze basobanukirwa, ni ukuntu aba baturage bagiriwe inama yo gusimbuza imyaka miremire imyaka migufi harimo ibishyimbo bigufi, ibirayi, imboga kandi bizwi ko nk’ibishyimbo bigufi bitera neza muri utu duce, ku birayi, bikaba biruhije kubona imbuto yo gutera naho ku bijyanye n’imboga, bikaba bizwi bigorana kubona isoko kandi imyaka bari basanzwe bahinga yabafashaga guhangana n’inzara.

Hategekimana ati:”Dukomeje kwibaza  niba koko iki kibazo cy’abajura ari cyo cyabaye nyirabayazana y’iki cyemezo, kuko no muduce turi rwagato mu mujyi wa Musanze, mu murenge wa Muhoza, tugihinga imyaka miremire. Abakurikiranira hafi ibibera muri aka Kagari ka Cyabagarura, bemeza ko intandaro y’iki cyemezo ari ubunyamwuga buke bw’uheruka gushingwa imirimo yo kuyobora aka kagari, dore ko nta mwaka aramara muri izi nshingano muri aka kagari gakomatanyije imidugudu y’umujyi n’indi y’icyaro, bikaba bizwi ko aho yayoboraga mbere hari mu midugudu y’icyaro cya kure.”

Igikorwa cyo guhagarika ubuhinzi bwakorerwaga kuri hegitari zirenga 100, kizakururira inzara abarenga ibihumbi 5

Ugereranije ingano y’ubutaka Gitifu yahagaritseho ibikorwa by’ubuhinzi, burenga hegitari 100, bukaba bubarizwa mu midugudu ya Bukane, Gaturo, Ruvumu! Ibi bikazangira ingaruka ku baturage barenga ibihumbi 5 bari basanzwe batunzwe n’ibi bikorwa by’ubuhinzi . Mu bihingwa bizwi byari bisanzwe bitanga umusaruro ushimishije harimo ibishyimbo, amasaka n’ibigori. Umusaruro wavaga muri iyi midugudu, ukaba wari usanzwe waragabanutse kubera ibikorwa byo guca imihanda bimaze iminsi bikorerwa muri iriya midugudu! Kuba iyi mihanda yaraciwe, si ikintu kibi, kuko ubutaka bwabo bwahawe agaciro, gusa birumvikana ko iyi midugudu itahita ihinduka iy’umujyi ngo ihite ibuzwaho gukorerwaho ubuhinzi, byazaza biza buhoro buhoro, uko ibibanza byaciwe bigenda byubakwa! Kubuza abaturage ubuhinzi bwari busanzwe bubatunze, ukabahitiramo ku ngufu ubundi bagomba gukorera mu gihombo, ni ibintu bitumvikana, inzego zibishinzwe z’akarere zikaba zakagombye guhagurikira iki kibazo!

Ancilla ati:”Hagati abagerageza guhinga iyi myaka yabujijwe, bakomeje guhigwa bukware, bakangishwa ko uzibeshya akabihinga, bizarandurwa akanacibwa n’amande y’ibihumbi 50. Nk’uko umunyamakuru wacu yabyiboneye n’amaso, ubutaka bwinshi ubu bwarateguwe ariko ntaguteramo imbuto! Abashoboye guhinga, ni ababonye imbuto ngufi y’ibishyimbo baguze ku mafranga 2 500 kg/ kilo!”

Bamwe mu baturage bakaba batakamba ngo gitifu akureho ziriya mbogamizi kugirango zitabaviramo igihombo gikomeye kuko ibishyimbo bigufi bitanga umusaruro muke muri utu duce kubera ikibazo cy’imvura nyinshi, ku buryo naho bishoboye kwera neza, umusaruro ugabanukaho incuro 3! Abandi baturage bahisemo kuba baretse guhinga, bategereje ko ubuvugizi bari gusaba hirya no hino mu itangazamakuru bwagira icyo butanga! Ibi ariko bishobora nanone kugira ingaruka ku musaruro wari witezwe, kuko igihe cy’ihinga kigenda kirangira

Rutamu Shabakaka

 3,114 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *