Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo yahamagariye amashyaka ya politike gukorera hamwe ku neza y’igihugu

Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo yahamagariye amashyaka ya politike yo muri icyo gihugu gukorera hamwe ku neza y’igihugu. Ni mu gihe icyegeranyo cyanyuma cy’ibyavuye mu matora cyemeje ko ku nshuro ya mbere ishyaka rye African National Congress (ANC), ryabuze ubwiganze bw’amajwi.

Ibyavuye mu matora byatangajwe ku cyumweru byagaragaje amajwi make y’ishyaka ANC ugereranije n’ikindi gihe cyose kuva mu myaka 30 ishize iri shyaka ryabimburiye ayandi mu kurwanya ubutegetsi bwa gashakabuhake riyobowe na Nelson Mandela, riri ku butegetsi.

Abaturage barakajwe n’ibura ry’akazi, ubusumbane n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, bagabanyije amajwi y’irishyaka bayageza kuri 40.2 ku ijana avuye kuri 57.5 ku ijana ryabonye mu matora aheruka mu 2019.

Mu myanya 400 y’abagize inteko ishinga amategeko, ishyaka ANC rifitemo imyanya 159 gusa ugereranije n’imyana 230 ryabonye ubushize.

Ibi bivuze ko aho byerekeza ar’uko ANC isangira ubutegetsi n’irindi shyaka mu yo bitavuga rumwe kugirango ishobore kugumana ijambo. Ibi byari bitarabaho mu mateka ya nyuma y’ingoma y aba gashakabuhake.

Nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora ku mugoroba wo ku cyumweru, amashyaka yitabiriye amatora asigaranye ibyumweru bibiri gusa ngo yumvikane mbere y’uko inteko ishinga amategeko itora umukuru w’igihugu.

 945 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *