BURERA: Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze ntibavuga rumwe, nyuma y’itangazwa ry’umwanya wa nyuma akarere kabo gahagazeho.
Akarere ka BURERA kagizwe n’imirenge 17; Ubuso ni 645 Km2; Abaturage ibihumbi 401,526; Ingo ibihumbi 93,084, ni imibare yo mu budehe bwa 2021. Ubukungu bw’akarere ka BURERA bushingiye: K’ubuhinzi n’ubworozi; Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro; Ubushabitsi na Service.
Muri aka karere havugwa ibibazo bitandukanye byatumye kaza ku mwanya wa nyuma mu mihigo ya 2021_ 2022, bimwe mu bibazo bikunze kuvugwa bidakemuka muri aka karere, birimo:Isuku nke; Igwingira no guta ishuri; Amarerero n’ibicumbi_ mboneza mikurire y’abana bato “Home based ECDs”; Ibikorwa_ remezo bisa n’ibidahari, cyane imihanda idakorwa ndetse n’ibihari bidakoreshwa “Amahoteri”;Idindira ry’imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi;Ibibazo by’abaturage bidakemurirwa igihe.Nyuma y’itangazwa ry’imihigo, Burera yabaye iya nyuma kandi bivugwa ko intandaro ari ibiyobya_ bwenge “Kanyanga”. Aho kugira ngo abayobozi n’abafatanya_ bikorwa baho bafate ingamba zo kureba uko bazahuura akarere bakagakura mu bibazo bikugarije, begera abaturage “Abagenerwa_ bikorwa” ngo babagire inama yo kureka kwijandika muri ibyo bisindisha ahubwo hamwe nahamwe mu midugudu; Utugari n’imirenge barabatoteza bakanababibamo umwiryane.
URUHARE RW’UMUTURAGE MU MIHIGO:
Imihigo ifasha umuturage gukorera ku ntego kuko niwe yashiriweho kandi niwe wambere uyigiramo uruhare, bishingiye ku byifuzo n’ibitekerezo by’umuturage hakorwa igena_ migambi ivamo imihigo; Uruhare rw’umuturage mu kwesa imihigo ni uruhare rutaziguye kuko Leta imufasha kumuyobora mu bitekerezo kandi ni nayo igomba guterura aharemereye, umuturage asobanurirwa imihigo ngo ayumve ndetse rimwe na rimwe bigasaba ko bamuhugura ku kamaro kayo n’uko yagerwaho;
Umuturage mwiza ntagorana gushira mu bikorwa ibyo yabwiwe kandi yigishijwe, abaturage bakunze gutunga abayobozi agatoki iyo batsinzwe imihigo. Sibyo, imihigo si iy’abayobozi gusa uruhare rw’umuturage rurakenewe nko: Kwitabira gahunda za Leta “Umuganda; Ejo_ heza; n’ibindi…”; Umuturage mwiza agomba kuba afite ibikenewe by’ibanze: Ubwiherero; Yatanze mutuelle de santé, niba ari umucuruzi agatanga umusoro. Ni wa muturage w’umuhinzi_ mworozi cyangwa umucuruzi n’undi ukora ibindi, bizigama kuko atari abasinzi, umuturage ugamije kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cye muri rusange. Abayobozi nibo bategura imihigo bakanayihigura imbere y’Umukuru w’Igihugu, byumvikane ko uruhare bayigiramo ari uruhare ruziguye. Gutsindwa imihigo rero ntibigomba kuryozwa wa muturage ngo atoterezwe ibyo atabashije kwigezaho kandi azizwe ko yijujutira ibibazo afite bitakemuwe, bityo kwesa imihigo bizashoboka abayobozi n’abafatanya_ bikorwa bicaranye ku meza y’imihigo kugira ngo barebe ikibereye wa muturage. Hamwe na wa muturage bazayigendanemo neza kuko yayisobanuriwe akayumva ariko ngo “Zitukwamo nkuru”.
HARI ABAFATANYABIKORWA BABI BAGUSHA ABAYOBOZI MU MUTEGO:
Imyitwarire y’abayobozi n’abavuga_ rikumvikana, hamwe na hamwe irakemangwa: Gitifu cyangwa Agronome asura abaturage mu nteko, ajyanywe no kumva ibibazo byabo ndetse no kubagezaho gahunda za Leta inama yarangira umucuruzi; Umuhinzi munini twita “Abavuga_ rikumvikana”, ugasanga bamwiteguje inzoga nziza; Bamuteguriye isake itetse neza. Umuyobozi akanywa akarya akizihirwa ariko ntamenye ko ari umutego bamuteze: 1. Umucuruzi niwe mutera_ nkunga w’abacuruza kanyanga,niwe ufite ibikorwa bituma dufite abana benshi bataye ishuri: *Afite restaurant, akoresha abana kuvoma amazi yo guteka no kwoza ibyombo n’amasahani abakiriya bariraho; *Afite akabare k’urwagwa, akoresha abana kwoza amacupa; *Acuruza ikigage, abana nibo boza ibikombe bakinyweramo; 2. Ni wa muhinzi ufite isambu nini ihinze ibirayi, akoresha abana yakuuye mu ishuri akazi ko kuvoma amazi yo guteza umuti mu birayi bye; 3. Abacuruzi n’abahinzi, bashinze inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge: Inzagwa bita:”Dundubwonko; Muriture; Nyirantare n’izindi…”, zibinjiriza agatubutse. Izi nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, mu karere ka Burera zengerwa kwa: * Umurenge wa Rugarama, ni kwa Gaspard HARERIMANA; * Umurenge wa Cyanika, ni kwa Emmanuel NGARUYE bita “Macumu”; Hari n’izitundwa zivanwa mu karere ka musanze ariko zigacururizwa mu karere ka Burera. Aba bazenga kandi bakazicuruza nk’uko twabivuze haruguru ntabwo ari abafatanya_ bikorwa beza b’akarere ahubwo ni abagome bica urubyiruko, barukoresha imirimo itemewe kandi y’agahato; Bakura abana ba rubanda_ rugufi mu ishuri kandi ababo bari mu mashuri.
Mu kinyamakuru gasabo.net twakoze ubusesenguzi, dusanga izi nzoga ari ibiyobya_ bwenge byo hejuru kuko zishirwamo ibyatsi nka Mayirunge; Rwiziringa ndetse ngo bakoreshamo isukari itemewe “Sukariguru”, bakongeramo n’imbuto z’urumogi zikaranze; Izi nzoga ziteza akaga nk’indwara zitandura kandi zidakira “Umutima; Umwijima; Diabete n’izindi”; Abazinywa bakora ibyaha bikomeye “Ubwicanyi; Ihohotera mu miryango; Gufata abana ku ngufu n’ibindi; …”.Ibi biyobya_ bwenge ababinywa bangiza urubyiruko kuko hari abantu bakuru bateye abana b’abangavu inda zitifuzwa. Urugero rw’umugabo wo mu murenge wa Gahunga witwa HABIMANA Eraste bivugwa ko amaze kubwarira abana barenga barindwi, yababyariye bari munsi y’imyaka cumi n’umunani; Uyu mugabo aravugwa kandi abikora inzego z’ibanze zimurebera, uretse n’ubusambanyi akorera abana bato akora ubuharike n’ubushoreke kumugaragaro akanabyigamba.Umuyobozi wakirijwe ya nzoga nziza n’isake ntashobora kubona ububi bwa ba baturage biswe abatera_ nkunga n’abafatanya_ bikorwa b’umurenge kuko ibyo bamuhaye nawe byamuhindukiye ibiyobya_ bwenge; Gusabana si bibi ariko kandi umuyobozi agomba guhinduka kugira ngo ahindure rubanda, akirinda kwijandika no gusayisha mu ngeso mbi “Anti_ valeurs”. Ababyeyi n’abana babo birirwa muri bya biyobya_ bwenge, bityo ababyeyi ntibabone umwanya wo kwita kubo babyaye kuko bose birirwana muri za centre z’ubucuruzi n’imigi “Ibitesani”.
IMIHIGO SI IYO KURYANISHA ABATURAGE:
Nta byacitse mu karere ka BURERA ariko kandi hamwe na hamwe abayobozi batangiye kurenganya no gutoteza rubanda_ rugufi ku bwo guterwa ipfunwe n’umwanya udashimishije akarere kagize mu mihigo yo muri 2022, babatwara mu bigo ngorora_ muco “Transit center”. Ibi bigo byahindutse ibikangisho na munyumvishirize kandi bigirwamo uruhare n’abavuga_ rikumvikana “Abacuruzi n’abahinzi banini”; Bagambanira abandi baturage bafite ibyo bapfa, ntawabura kubyita ubujiji bwo kudasobanukirwa icyerekezo cy’igihugu ku mihigo. Ntawe utanga icyo adafite, abo bavuga_ rikumvikana bakeneye amahugurwa k’uruhare rw’umufatanya_ bikorwa mwiza mu ishirwa mu bikorwa ry’imihigo. Kirazira ko umuntu atoteza undi amuziza ko aciye bugufi, ahubwo agomba kumufasha bakagendana muri rya terambere rigamijwe kandi ryifuzwa mu muryango nyarwanda. Tujyane mu mihigo tugendera kuri gahunda za Leta zishingiye ku nkingi za Guverinoma, harimo imiyoborere myiza n’ubutabera.
Usanga hari abaturage badafite iterambere ariko bajijukiwe no kumenya ibibakorerwa ndetse bumva neza uburenganzira bwabo, aba kenshi baratotezwa basabwa guceceka. Baburirwa ko nibavuga bazikorezwa Kanyanga n’ibindi biyobya_ bwenge ndetse banahimbirwe ibyaha, bajyanwe muri transit center no muri gereza. Gutsikamirwa! Hari uwagize ati: “Umuturage uvuga akarengane ke cyangwa unenga ibitagenda neza si uwo kwikorezwa ishiga rishushe ngo afungwe cyangwa ajyanwe mu kigo ngorora_ muco nta cyaha ndetse n’indi mwitwarire mibi bimurangwaho, agerekwaho ibyaha n’andi makosa atakoze”. Gusa hari n’abayobozi bitaye kukuganiriza abaturage ko nta gikuba cyacitse, aba ni abo gushimirwa n’abandi babigenze batyo.
GUSEZERANA KW’ABAGIZE UMURYANGO NI KIMWE MU BISUBIZO KU MIHIGO.
Tariki 08/03/2023 hijihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore, mu karere ka Burera hari imiryango ibihumbi 6651 ibana mu buryo butemewe n’amategeko; Ku munsi w’umugore i Burera hasezeranye imiryango 327. Ku rwego rw’Akarere ka Burera ibirori byizihirijwe ku murenge wa CYANIKA, Umuyobozi w’akarere yatanze ubutumwa bwiza asobanura inyungu igikorwa cyo gusezerana gifite ku muryango nyarwanda: 1. UBUKUNGU: Umuryango ugira intego yo kwiteza imbere kuko nta sesagurwa ry’umutungo ujyanwa mu bitagira umumaro nk’ubusambanyi n’businzi bivugwa; 2. ABANA: Abana b’abangavu baterwa inda zitifuzwa”, nibyo bya bibazo by’igwingira no guta ishuri kuko kenshi abana bavuka muri ubu buryo kwitabwaho kwabo ari guke; 3. UBUSHOREKE n’UBUHARIKE: Umugabo n’umugore bahinduka abafatanya_ bikorwa beza mu muryango wabo, bityo gucana inyuma no guhozwa ku nkeke biba bike kubera icyizerane baba bafitanye ndetse mu muryango hakimakara ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Nyuma y’imyanzuro y’inama y’umushikirano wo kuwa 27 na 28 Gashyantare 2023, wari uyobowe n’Umukuru w’Igihugu; Kuwa 13/03/2023 hasohotse imyanzuro igizwe n’ingingo13. Ingingo ya 12″Imibereho myiza”, mu gace kayo ka 6 hagira hati: “Kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y’abantu basambanya abana, . ..”. Ni muri urwo rwego Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion “P.R.G.P”, wiyemeje kwongera ingufu mu gufasha Leta kugaragaza no gukumira icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; Icyaha gikorerwa abagore n’abakobwa, by’umwihariko abana b’abangavu baterwa inda zitifuzwa kandi zitateganijwe bazitewe n’abantu bakuru; PRGP izakangurira abantu n’inzego zitandukanye kubahiriza Itegeko ry’umuryango ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.
Dusoza mu kinyamakuru gasabo.net turatanga inama ngo: 1. Abayobozi n’abafatanya_ bikorwa bicare ku meza y’imihigo bige neza uburyo bwo gushira mu bikorwa imihigo ya 2022_ 2023, abantu bareke gukina mu bintu biri mu nyungu rusange z’umuturage; Umuyobozi ashashanire umuturage we akemura ibibazo bye ku gihe kandi yirinda kumwizeza ibitangaza no kumushira ku cyizere kubyo adashobora kumukorera “Stress”; 2. Abafatanya_ bikorwa n’abayobozi, hamwe n’abaturage “Abagenerwa_ bikorwa”, mwarayitsinzwe nimwirinda kandi mukarwanya ibiyobya_ bwenge ubutaha muzayesa; 3. Guteza imbere amarerero no kurwanya imirire mibi hubakwa n’ibicumbi mboneza_ mikurire y’abana by’intangarugero muri buri murenge “ECDs model”, mu rwego rwo kubungabunga uburere n’umutekano w’abana; 4. Abaturage begerezwe ibikorwa_ remezo “Imihanda n’ibidi…; Guteza imbere ikorana_ buhanga “Internet”; Guteza imbere ishora_ mari no guhanga imirimo mishya, nk’ubukerarugendo kuko hari ibyiza nyaburanga byinshi maze umuturage wa Burera yaguke mu bitekerezo yiteze imbere.
MANIRAGUHA Ladisilas, umwanditsi mu kinyamakuru gasabo.net n’Umuvugizi wungirije w’Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion “PRGP”.
2,145 total views, 1 views today