Burera:Ngo meya ari guhatira abaturage guhinga ibigori bifuza guhinga amasaka

Amakuru ava mu birunga mu Burera ahahoze  kwa Rukara rwa Bishingwe agera ku kinyamakuru gasabo.net nuko abahinzi batavuga rumwe n’ubuyobozi ku bijyanye n’imihingire y’imbuto z’ibigori n’amasaka.Ubuyobozi bwabwiye abaturage guhinga ibigori naho abaturage ngo barashaka guhinga amasaka.

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Rugarama, Kagogo na Gahunga baganiriye na gasabo.net bavuga ko impamvu bifuza guhinga amasaka , bayakoramo umutsima no kwengamo ibigage ,ku bijyanye no kudahinga ibigori ngo iyo byeze  barataka igihombo baterwa n’abamamyi bagura umusaruro wabo ku mafaranga make, bitwaje ko byeze ku bwinshi ku buryo ngo n’abakiliya ari bake.

Manzi  ati: “Dukeneye ubuvugizi kuko hari abantu baza bakagura imyaka ku mafaranga make bitwaje ko ngo bagura umusaruro bakawushyira bamwe mu bacuruzi ngo bemerewe isoko, ku buryo ndetse no mu nzira basigaye badutangiriramo wabima ibigori bakakubwira nabi kugeza n’ubwo bagukubita, turifuza ko bazana abo ba rwiyemezamirimo bakajya batugurira umusaruro”.

Umwe mu bakozi b’Akarere ka Burera ukora mu bijyanye n’ubuhinzi utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru gasabo.net ko hari gahunga za leta zo gushishikariza abaturage guhinga ibihingwa bihangana n’inzara harimo n’igihingwa cy’ibigori.

Ati :“Ikigori ni kimwe mu binyampeke gifitiye runini umubiri w’umuntu muri kano Karere k’ibirunga ni ikiribwa kigirira akamaro gakomeye umubiri w’umuntu, kuko gikungahaye ku bitera imbaraga byinshi n’ibyubaka umubiri biringaniye, kurusha ayo masaka bavuga .Impamvu bifuza guhinga amasaka nyine nu gukirango bakomeze binywere ibyo bigage. Ni ukuvuga ngo icyo dusaba abahinzi bo muri Burera  ni uguhinga byinshi bishoboka, bikavamo ni ikiribwa cy’umutsima w’agahunga”.

N’ubwo ibigori byera ku butaka bunyuranye, ntabwo byera neza mu butaka bwagundutse burimo umucanga mwinshi n’ibumba ryinshi, kereka bashyizemo ifumbire nyinshi mvaruganda, kandi ni ngombwa cyane guhinga bajya hasi kandi bagasukira kugira ngo amazi ahite neza.

Uwitonze Captone 

 750 total views,  750 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *