Karongi:Bamwe mu barobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu ngo nubwo batarara mu ngo zabo ariko bagerageza kwirinda kwandura SIDA

Muri gahunda y’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya Sida (ABASIRWA), mu kugeza amakuru ku bijyanjye no kwirinda agakoko gatera Sida, basuye abarobyi bakorera akazi kabo mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi .

Urugaga rw’abikorera muri Karongi rutangaza  ko ubwiyongere bw’ubwandu bwa SIDA mu barobyi buterwa nuko hari abarobyi bakora bagenda kandi bagakora mu masaha y’ijoro, igihe cyo kuryama bakarara mu nzu z’ababakodesha b’igitsina gore. Ibi byiyongeraho kuba umusaruro w’amafi baroba bawugurisha abo bagore bikaba intandaro yo kuwuguranisha igikuzi cyo kuryamana

 Uru rugaga rw’abikorera muri Karongi ruvuga ko ruzakomeza ubukangurambaga muri aba barobyi kugira ngo bamenye ubuzi bw’icyorezo cya SIDA babashe kwirinda ndetse no kwipimisha ku bushake.

Ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe, Rusanganwa Leo Pierre; umuyobozi ushinzwe ubuzima mu rugaga rw’abikorera mu karere ka Karongi, avuga ko abarobyi  bo mu kiyaga cya Kivu bashobora kwisanga banduye icyorezo cya SIDA  bitewe n’imibereho yabo ndetse no kuba bashobora kwisanga baguranisha umusaruro wabo w’amafi baroba bawuha abagore kugira ngo bemere kuryama nawo.

Umurobyi Nkejuwimye Edouard w’ imyaka 50 y’amavuko agira ati  “Abanduraga bari aba kera, ubu abayobozi bacu badukangurira kwirinda indwara kandi abaganga nabo bakunda kuza hano bakaduha inama n’ibikoresho birimo udukingirizo bikadufasha nk’iyo umuntu asoje akazi agiye gutembera mu mujyi akatwitwaza kakaba kamufasha kwirinda”.

Akomeza avuga ko mbere batarabona ababasura bajyaga batanga umusaruro w’isambaza n’amafi bakawuha abagore bakaryamana bikarangira hari bamwe banduye kuko n’utwo dukingirizo ntatwo babonaga ariko ubu bakaba batagihura n’ubwandu bwa SIDA”.

NDAGIJIMANA Emmanuel, Umuyobozi w’ihuriro ry’Amakoperative 5 y’abarobyi bakorera mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi we asobanura ko bakangurira abarobyi kwirinda mu buryo butandukanye. Agira ati “Abenshi ntibaba bari mu ngo zabo baba bari mu kazi hari uwo rero byananira kwirinda uwo dufatanyije na PSI turabapima ku buntu kandi barabyitabira, iyo hari usanze yaranduye tumukangurira kujya gufata imiti kuko abaganga baratwegera cyane bigatuma nta bwandu bushya tukibona, kwandura byabagaho kera kuko nta n’udukingirizo bamwe babonaga bigatuma bakorera aho ariko ubu tubaha udukingirizo tukanabakangurira kudukoresha ariko tunabasaba no kwirinda”.

Umuyobozi mu rugaga rw’ abikorera mu Karere ka Karongi ushinzwe gahunda y’ubuzima, Leo Pierre Rusanganywa akomeza avuga ko bifuza ko ikiyaga cya Kivu cyakwinjiza umusaruro mwinshi ariko n’abawinjiza bakaba bafite ubuzima bwiza, akemeza ko ibyo bizagerwaho ari uko abarobyi batarwaye.

Agira ati “Virusi itera Sida yafata abarobyi nkuko yafata undi wese ariko abarobyi bo bafite umwihariko kuko bakora ijoro mu gihe ku manywa baba barimo kuruhuka, mu bushakashatsi bwakoze aho baryama ku manywa bajya mu mazu y’abakiriya babo, kuko abarobyi ni abagabo naho abakiriya babo cyangwa se abagurisha umusaruro wabo ni abagore, abagabo bakora ingurane y’umusaruro wabo (Isambaza) n’igitsina, bityo ubwandu bushobora kwiyongera mu gihe abo bagabo baba badafite amakuru yo kwirinda HIV”.

Yakomeje avuga ko bagomba kurushaho kubakurikirana kugira ngo badatura hasi umusaruro w’Ikiyaga kubera ko haboneka abanduye benshi ariko bakaba bakurikiranirwa hafi bakabashakira abaganga kugira ngo bapimwe bityo bamenye uko bahagaze.

Naho Abimana Mathias umuyobozi w’Abikorera mu Karere ka karongi nawe yavuze ko baticaye ahubwo bafatanya n’izindi nzego kugira ngo barusheho guhangana n’icyorezo cya Sida, bafasha abikorera kubona serivice zose kugira ngo bamenye uko bahagaze.

 1,135 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *