Ushinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi Usengimana Gerard avuga ko amakosa bamwe mu barimu bamugerekaho yabazwa Bahati umuyobozi mukuru wa NESA

Umuyobozi w’uburezi mu Karere ka Rusizi,Usengimana Gerard,bamwe mu barimu baramuvugaho gukoresha , icyenewabo, ikimenyane ndetse n’ivangura mu guhitamo,abaza siriveya(lnvigilators)mu bizamini bisoza amashuri abanza(primary examinations)n’ibisoza amashuri yisumbuye (secondary examinations) umwaka wa 2024-2025.

Umwe mu barimu utifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye ikinyamakuru Gasabo.net ko ngo ubwo hategurwaga ibijyanye no gucunga ibijyanye n’ikorwa ry’ibizamini twanditse hejuru  bamwe mu bayobozi b’ibigo, abashinzwe uburezi mu Mirenge y’ Akarere ka Rusizi, bakoze ama liste y’abarimu baza suruveya examens,hanyuma bayoherereza  kwa DDE Usengimana Gerard ku Karere nkuko bisanzwe.

Ati:”Ikibabaje nuko bamaze kumuha liste Aho kuyikurikiza  ngo acishamo umurongo maze ashyiramo incuti ze magara basangira manyinya na mishikaki ndetse ngo yongeramo  n’abasinzi  n’izindi nzererezi zidafite aho zihuriye n’ibijyanye n’uburezi .Bivugwa ko listi yikoreye hagaragayemo  : Ngendahimana jean Pierre, comptable wa Giheke tss, n’ushinzwe amasomo kuri Gs Kamembe pressypyterien.Uyu akaba ari umugore wa Deregiteri Hitimana Charles wa Gs Cyangugu.Si amakabyaniuru kuko inama zo kuzambya uburezi mu Karere ka Rusizi zikorerwa mu rugo kwa Ngendahimana J.Pierre, comptable Giheke tss,(ku Karushaririza.) .Zimwe mu ncuti ze Usengimana Gerard ashyiramo ni abi Nyamasheke gusa agenda abaha gusiriveya primary na secondary icyarimwe ,bakamutera ayo kugira isambaza”

Undi mwarimu ati:”Nkuko mugenzi wanjye abikubwiye koko Usengimana Gerard mu bijyanye no gusuruveya yanashyizemo nibura n’abatari abarimu, cyane cyane abagore tutifuje kuvuga amazina baba  kuri Gs Gihundwe B, aho yabaye Diregiteri ,akahava ajya ajyakuba DDE.Niba tumubeshyera azatubwire icyo yakurikije ashyiramo umudamu witwa Librarian wa Gs saint Brino Gihundwe  kuko si umwarimu uyu we nta ntabwo Ari umwarimu,ni librarian,n,ibyunwarimu ntabyo azi ,ibi rero bikaba byarababaje abarimu .Ariko twumva bavuga  ko ibyo byose Usengimana abikuramo indonke itubutse ngo  ugiye muri surveillance ya primary abanza kwishyura  ibihumbi 20000frs. Ikindi ngo nubwo ayo manyanga akorerwa  mu kabari kitwa Kigoma bibwira ko bihishe ibyabo bigeraho bikamenyekana.”

Tuvugana na Usengimana Gerard ku bijyanye nayo makosa avugwaho na bamwe  mu barimu mu bijyanye ngo gucunga abanyeshuri bari mu bizami bya leta yavuzeko ibyo byose ntacyo abiziho.

Ati:Ibyo ntabyo nzi , mwaba mu buyobozi Bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA.Kuko ibyo nkora baba babizi kandi nibo bampa amabwiriza ngenderaho mu kazi kanjye.(Iyi nkuru tuzayigarukaho mu gice cya 2 tuvuga ku bijyanye  no kwirukana bamwe mu barimu ndetse n’abayobozi b’,ibigo kuko badatanga bitugukwaha).

Uwitonze Captone

 1,146 total views,  5 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *