Ese abakinnyi APR FC iri kugura ni abazayifasha kujya mu matsinda cyangwa ni abo gutsinda Gasogi na Rayon Sports
Muri iyi minsi ikipe y’umupira w’amaguru y’ingabo z’igihugu ( APR FC) mu mukino wa gishuti yatsinze ikipe ya Gasogi United bine kuri 1 ,mu rwego rwo gusuzuma abakinnyi bazayifasha guseruka neza muri CAF Champions League.
Bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bavuze ko kuba APR FC yatsinze Gasogi Uneted nta gishya kirimo kuko n’ubusanzwe irayitsinda cyangwa bikanganya.
Habimana ati:”Ntiwaba witegura irushanwa cya CAF ngo wipimire kuri Gasogi , byari kuba akarusho iyo APR yipimira kuri Za Kaiser Chiefs ,Mouloudia Club d’Alger,L’Esperance de Tunis ,Orlando Pirates ,Club Africain. Bikaba byiza kurushaho itumiye TP-Mazembe cyangwa Zamalek kuko yigeze kugera ku rwego rwo kuzitsinda .Naho ubundi ntiwaba witegura guhura na Pyramids FC, ngo ubyine intsinzi kuri Gasogi Uneted kuko ntaho bitaniye n’umwana ukina na se.”
Rwamukwaya we ati:”Gukina imikino ya gicuti ni ngombwa kuko bifasha umutoza na staf y’ikipe kumenya uko abakinnyi washoyemo imari bahagaze.Ni byiza kumenya umukinnyi imihagarikire mu kibuga ,umwanya akinaho ,tactiwue mu kunyarika,gucenga cyangwa niba akina yugarira . Wenda ibyo Habimana avuze ni igitekerezo cye, kuko yiyibagije ko guhura na riya makipe bihenze no kuyagerayo ntibyoroshye.Ariko na none hano mu bihugu bituranyi hari amakipe akomeye yihagazeho nkuko Bivugwa ko nta gihindutse Rayon sports izakina na Young .APR nayo yari Gukina nibura na za:Simba, Tusker, Golimara ,Azam FC , Zingida za Verpers cyangwa Vitalo kuko nayo izi gukubita igikweto nka Gasogi Uneded.”
Alfred we, avuga ko igihe kigeze ngo umupira wo mu Rwanda wambuke inkombe z’amazi.
Ati:”Guhora twumva ngo Rayon sports, APR FC, zaguze abanyamahanga badatanga ibyishimo n’umusaruro ntacyo bimariye abafana .Uyu mwaka aya makipe yaguze abakinnyi.Twizere ko bamwe muri aba bakinnye hari icyo bazamarira amakipe yabarambagije bagahesha ishema amakipe yabo n’abafana muri rusenge.”
Uwitonze Captone
1,268 total views, 1,268 views today