Muvunyi Paul n’agatsiko bari mu nama muri Hotel kwa Muhirwa Fred bagamije gusenya ubuyobozi bwa Rayon sports.

Inkuru ikimara gusesekara ko Muvunyi Paul, Muhirwa Fred nabandi bo mugstsiko bari mu nama,twanyarukiyeyo banga ko twinjirayo. Icyagaragaye ni uko iyo nama itubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya coronavirus. Umwe mubari mu nama tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa ariko yagize ati “Nahamagawe na Eduard ambwirako anshaka, ariko natunguwe no kuhagera ngasanga hateguwe inama yo gutegura gusebya ubuyobozi bwa Rayon sports handikwa impapuro zibibamo abafana kwigomeka.

Ikindi kivugwa muriyo nama ni uko Muvunyi Paul nako gatsiko ke bashaka kugirana amasezerano na Skol, kandi batabifitiye ububasha. Undi uri muriyo nama nawe akaba yanze ko twatangaza amazina ye nawe tuganira yagize ati “Muhirwa Fred yampamagaye ambwira ko anshaka ndamwitaba ngeze kuri Hotel ye mpasanga abantu batandukanye. Muvunyi Paul yatangiye atubwirako hakenewe imbaraga zo kwirukana Munyakazi Sadate kandi ko byavuye hejuru.

Uyu mufana w’ikipe ya Rayon sports yagize “ati “Nabajije Muvunyi Paul ikigamijwe? Muvunyi Paul yahise ambwira ko ikigamijwe ari ukwirukana Munyakazi Sadate. Nongeye kubaza Muvunyi Paul impamvu bategura kwirukana umuyobozi kandi adahari bemerako yatowe byemewe n’amategeko?Muvunyi yongeye kuvugako yabitumwe kugirengo akoreshe inama yo gusezerera Munyakazi Sadate.Abafana bari barekereje kumva ikiva mu mwanzuro tuganira bagize bati”twe ” Turambiwe ikinyoma cya Muvunyi ubahoza muri rwaserera kandi yari yarananiwe kuyiyobora.

Umwe kuwundi mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports batangarije ikinyamakuru Gasabo ko Muvunyi yabeshye igihe kirekire none birangiye asebye. Turakomeza tubakurikiranire uko inama irangira.

Nyiraneza Solange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *