Abafite ubumuga bwo kutabona bifuza kutabangamirwa iyo bagenda mu muhanda badahutazwa
Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abafite ubumuga bwo kutabona, ni uko bagihura n’imbogamizi z’abantu bamwe na bamwe bataramenya Inkoni yera bitwaza bigatuma babahutaza, kuko baba batitwararitse ngo bamenye ko uyitwaje afite ubumuga bwo kutabona.
Kamana utuye i Nyamirambo yabwiye ikinyamakuru Gasabo.net ko abafite ubumuga bwo kutabona bafite ibibazo byinshi ariko cyane icyo kugenda mu muhanda bitwaje inkoni ibafasha mu kugenzura inzira bacamo.
Ati “Hari abo tunyuraho twifashishije inkoni y’ubusaza abantu bicumba, bigatuma bagenda batigengesereye. Ikindi kibazo ni uko iyo twitwaje iyi nkoni akenshi tudahabwa umwanya wo gutambuka, cyane mu muhanda wa Kaburimbo urimo ibinyabiziga byinshi, kuko bisaba kwihuta cyane kandi tutabishoboye. Ikindi kitubangamira ni uko tutamenya ahagenewe kwambukira abanyamaguru, bigatuma twisunga undi muntu uturandata twumva, rero twashyirirwaho uburyo bwo kudufasha igihe turi mu muhanda ntiduhutazwe.Bamwe mubo twifashishije usanga baba babangamiwe no kubifashisha cyane ko baba batakaje umwanya wabo wo kutwitaho”.
Nyaminani Abraham utuye mu Murenge wa Nyarugunga yavuze ko yagize ubumuga ubwo yari afite imyaka 23, akiri ingaragu, gusa agira amahirwe umuryango we ntiwamutererana.
Yasobanuye ko mu 2017 ari bwo yamenye ko inkoni yera ibaho, ndetse aranayihabwa.
Inkoni yera ifasha abafite ubumuga kugenda mu nzira bakamenya icyababangamira mbere y’uko bakigeraho ndetse ikaburira ababona ko mu gace barimo ko hari umuntu ufite ubumuga bwo kutabona bityo bagomba kumworohera.
Ati “Baduhaye amahugurwa yo gukoresha inkoni yera, baranayiduha kuva icyo gihe mpinduka umuntu w’umumaro. Natangiye gufata inkoni nkamanuka imisozi njya kuvoma. Hari n’isoko twari duturanye, nkabasha kujyayo ndetse nkanafasha ababyeyi mu mirimo yo guhinga kuko twabaga mu cyaro.”
Uwitonze Captone
184 total views, 15 views today