Bamwe mu bavanwe muri pariki y’ibirunga bifuza ko RDB, yabegereza imishinga ihoraho

Bamwe mu baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bamaze igihe bari mu gihirahiro cyo kitagira aho babariza ingurane bemerewe mu gihe hari n’ibikorwa batemerewe gukorera ku butaka bwateguriwe kwagurirwaho iyo Pariki.

Ubwo Gasabo.net yageraga muri ako karere yabajije bamwe mu baturage bayegereye niba nta bundi bufasha bwihariye bagenewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB,  gisanzwe cyita ku mirimo yo kubungabunga  iyi pariki,  nyuma yaho bavaniwe mu nkengero za pariki bagahagarika n’ibikorwa byo kuyangiza, bavuga  ko bitabayeho.

Umwe  ati: “ Twemeye kuva mu nkengero za pariki, n’amacumu tuyasigayo dusanga abandi mu gihugu ariko kugeza ubu twumva hari imishinga igezwa ku batuye pariki ariko twebewe ntibatwibuke, none dore magingo aya dukomeje kubaho nabi .

Yongeyeho ariko ko imishinga nako ubufasha bazi bwaturutse muri RDB ari imishinga mito nk’iy’ubuhinzi bw’ibihumyo cyangwa ubworozi bw’inkoko y’abagiye bafatirwa mu bikorwa byo kwangiza pariki yagiye iterwa inkunga ibyo bo bafata nko guhemba abagizi ba nabi.

Aba baturage bongeyeho ko uretse n’ubu bufasha bw’inkunga babona bahabwa na RDB, ngo hari n’imirimo itangwa na RDB nabo babona bakora ariko kugeza ubu bakaba barayihejwemo ku buryo n’umwe muri bo wari warahawe kazi ko kurinda pariki, aho yitabiyimana , umwamya we wiherewe abandi.

Bagize bati : ” Tubona hari benshi bahabwa akazi muri pariki ariko twe tukaba dukomeje guhezwa kandi nyamara natwe twatwaza ba mukerarugendo imyitwaro cyangwa tugakora ibikorwa byo kubungabunga paraki, tugakora ubugaride, ibi tukaba tubifata  nk’ihezwa dukomeje gukorerwa n’ubuyobozi bwa Paraki.”

Bahawe inkunga nabo bakwiteza imbere

Ibi ni ibyatangajwe na Madame Pierrine  wemeje ko babonye inkunga bacika ku muco mubi wo guceba usanzwe ariwo ubatunze maze bakitabira ibikorwa birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n‘iby’ubukorikori.

Yagize ati : “ Natwe tubonye inkunga nk’iyahawe abafatiwe mu bikorwa byo kwangiza pariki, twakora ubuhinzi bw’ibihumyo, tugakora ubukorikori burimo ububoshyi bw’imitako, maze tukajya dushaka isoko muri ba mukerarugendo badasiba gusura aka gace kacu bityo tukiteza imbere, tukabaho neza twe n’imiryango yacu”

Mugenzi we witwa Nshimiyimana  yateye murye maze agira ati:   “ Twirirwa hano nta murimo ariko natwe tubonye uburyo bwo kwiga imyuga, tukamenya kubaza cyangwa kubaka, gusudira cyangwa kudoda,  nta kabuza natwe twabona icyo dutungisha iyi miryango kuri ubu ibayeho nabi kubera gutungwa no guceba”.

 

 

Mu kwezi gushize kwa Kanama 2025, mu Karere ka Musanze hamuritswe umushinga w’ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto bwifashishije ikoranabuhanga uri ku buso bwa metero kare 1.250, Kinigi Horticulture Hub. uherereye mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’i Birunga.

Uyu mushinga ni agace k’icyiciro cya mbere cyo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kizatwara asaga miliyoni 50$.

Muri iki cyiciro hazakorwamo ibikorwa byinshi birimo no kubaka umudugudu mushya w’icyitegererezo, Smart Green Village, uzatuzwamo imiryano 510 ituye ahazagurirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Kinigi Horticulture Hub ni igice gito kigize uyu mudugudu, uzuzura utwaye miliyoni 3,4$.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iri mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Rwanda ni yo ibonekamo ingagi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi. Iri ku buso bwa hegitari 16.000.

Uyu mudugudu uzubakwa ku buso bwa hegityari 50, uzubakwamo inzu zubatse mu buryo bwo kurengera ibidukikije zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba n’uburyo bwo gusukura no kongera gukoresha amazi.

Uretse inzu zo guturamo, uzaba ugizwe n’ibindi bice bitatu birimo icy’ubuhinzi, icy’ubworozi n’icyubukerarugendo, aho buri gice cyitezweho kubyazwamo amafaranga kandi hanarengerwa ibidukikije.

Ahari Kinigi Horticulture Hub, ni mu gice cy’ubuhinzi kirimo inzu zo guhingwamo za ‘Green Houses’, uburyo bwo guhinga hatifashishijwe ubutaka, ububiko bukonjesha n’uburyo bwo gutunganya umusaruro n’ibindi.

Ku ikubitiro hahise hahingwamo puwavuro, inyanya na cocombre kubera ko ari ibihingwa bifite isoko ryagutse kandi byunguka. Biteganyijwe ko bizajya byinjiza miliyoni 45 Frw buri mwaka, mu gihe ikiguzi cyo kuhitaho ari miliyoni 11 Frw.

Iki cyanya kizajya gicungwa n’abaturage ubwabo binyuze mu ishyirahamwe ryabo rya ‘Volcano Community Association’. Abaturage 211 bamaze guhugurwa mu buhinzi bugezweho, imicungire y’imishinga y’ubuhinzi bugamije ubucuruzi n’ubuziranenge bw’ibiribwa.

RDB itangaza ko ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bwonyine butanga 1% by’umusarurombumbe w’igihugu kandi bikaba imbarutso ikomeye y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bo mu gace.

Binyuze muri gahunda yo gusangira inyungu zituruka mu bukerarugendo, 10% by’amafaranga yose yinjira avuye mu mapariki y’igihugu ashorwa mu mishinga ifitiye akamaro imibereho y’abaturage baturiye izo pariki.

Kuva muri 2005, amafaranga angana na miliyari 12.86 z’amanyarwanda yakoreshejwe mu gutera inkunga imishinga 1,108 y’abaturage, irimo amashuri, ibigo nderabuzima, n’ubworozi.

Iyi mishinga yatumye abaturage bashobora kuba abarinzi b’ibikorwa bikorerwa murizi pariki z’igihugu nka Pariki y’Ibirunga, Akagera, Gishwati-Mukura na nyungwe.

Uwitonze Captone

 705 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *