Ahantu Nyaburanga

U Rwanda ni igihugu cy’ubwiza n’uburanga kamere. Gitatswe n’imisozi miremire n’ahantu nyaburanga henshi huje ibibaya, inzuzi, imigezi n’ibiyaga. Mu Ntara y’Amajyaruguru n’igice cy’Intara y’Iburengerazuba hari urusobe rw’ibirunga:  Karisimbi, Bisoke, Sabyinyo, Gahinga na Muhabura.

Ibi birunga by’u Rwanda bihana imbibi n’ibirunga birimo ibyazimye byo muri Congo nka Mikeno, Bisoke na Nyiragongo.

Iyi pariki irimo kandi amashyamba y’amoko menshi y’ibihingwa n’ibiti birebire bigize ubwiza n’uburanga bukurura abantu.

Iyi pariki yatangijwe mu mwaka w’ 1925 ikaba iri mu za mbere zabayeho muri Afurika. Irimo ikigo cy’Ubushakashatsi kizwi ku izina rya “Karisoke Research Center” cyashinzwe na Diana Fossey, impuguke mu by’ubumenyi bw’inyamaswa wakomokaga muri Amerika.

Ingoro Ndangamurage yo kwa Richard Kandt

Richard Kandt, umukoloni washinze akanayobora Kigali, yanavumbuye isoko ya Nile mu 1898, mu ishyamba rya Nyungwe ribyara Nyabarongo, nk’uko bigaragazwa n’urubuga rwa wikipedia.

Ntibigira uko bisa gusura inzu yo mu buryo bugezweho ya mbere yubatswe muri Kigali mu myaka 100 ishize. Iyi nzu yubatswe na Richard Kandt, akaba ari nawe wayibagamo nk’inzu ye y’ubuturo n’ibiro byo gukoreramo dore ko ari nawe wabaye Rezida (Résident) wa mbere w’u Rwanda.

Usuye iyi nzu iri ku Muhima, wabona intebe Kandt yicaragaho yandika, ameza yandikiragaho, igitabo yanditse cy’ukuntu yabonye isoko ya Nile mu ishyamba rya Nyungwe, amapine y’imodoka ye n’ayimodoka zabayeho mu gihe cy’intambara ya mbere y’Isi yose n’ibindi bya kera.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

Ishyamba rya Nyungwe riri mu mashyamba amaze imyaka ibihumbi amagana ribayeho ku buryo riri mu mashyamba amaze igihe kirekire muri Afurika.

Nyungwe ifite imisozi miremire irimo uwa Bigugu ufite uburebure bwa metero 2950. hari inyoni z’amoko 310 harimo amoko 26 asanzwe amenyerewe.

Muri iyi pariki hari urusobe rw’ibindi binyabuzima rw’ingeri zose, inyamanswa ndetse n’ibimera.

Muri iyi pariki kandi niho hubatswe ikiraro cyo mu bushorishori kizwi ku izina rya “Canopy Walkway” nacyo kiri mu bikurura ba mukerarugendo benshi mu Rwanda.

Kibeho

usura Kibeho iri ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru ho Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda byaba kimwe mu bitekerezo byiza byo kurushaho kumenya neza ibijyanye n’amabonekerwa yahabereye mu 1981.

Wamenya neza uko Bikiramariya yagiye aganira mu bihe binyuranye n’abakobwa batatu; Alphonsine Mumureke, Natalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango bo mu ishuri ryisumbuye ry’ i Kibeho riyoborwa n’ababikira bo mu Muryango wa Benebikira.

Kibeho ni umujyi muto ariko watoranyijwe ku mugabane wose wa Afurika, ukaba ari wo ushyirwaho ishusho ya Yezu Nyir’Impuhwe ifite uburebure bwa metero esheshatu (6), igapima ibiro magana cyenda na mirongo itanu (950 kg), ubusanzwe igaragara kuri buri mugabane mu yigize isi, muri Afurika ikaba iri i Kibeho.

Ni heza, hari amahoteli n’ibindi bikorwa byorohereza ba mukerarugendo kandi hagufasha kugira byinshi wiyungura n’ibyo uhindura mu kwemera kwawe urushaho kwegera Imana mu masengesho.

Igihe cyose wahasura ariko bikaba byiza kuhajya kuwa 15 Kanama kuko ari wo munsi mukuru hizihirizwa ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya hakoraniye imbaga nini y’abantu baba baturutse imihanda yose.

Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda

Ugeze i Huye muri Butare ubwirwa na buri wese ko uyu mujyi ari igicumbi gihatse amateka y’u Rwanda. Aha niho hari inzu usura ukamenya neza amateka yose y’u Rwanda. Hari amafoto yerekana imigenzo yose yakorwaga, imyambarire y’Abanyarwanda bo hambere, imibereho yabo n’uko ubuzima bwose bwagiye butera imbere kugeza ubu.

Ku giciro kijyanye n’uwo uri we n’aho uturutse, utemberezwa ibice binyuranye biranga iyi Ngoro aho usobanukirwa neza ibijyanye n’amateka y’u Rwanda byose.

 Ingoro Ndangamurage ya Nyanza- mu Rukari

Ni mu birometero 88 uvuye mu murwa mukuru wa Kigali. Ni mu Mujyi wa Nyanza, aho bakunze kwita mu Rukari; niho hari amateka y’abami, aho utambagizwa ingoro Mutara II Rudahigwa yatuyemo kandi yubatswe mu buryo bwo hambere.

Ni ingoro ishamaje yubakishijwe ibikoresho bya Kinyarwanda nk’uko yari imeze mu kinyejana cya 19.

Uzashimishwa no kuhasanga inka zifite amahembe maremare z’inyarwanda zizwi ku izina ry’Inyambo, kimwe mu by’ingenzi bigize umuco nyarwanda. Ni ku gasozi gaturanye na Rukari kitwa Mwima, hari umusezero w’Umwami Mutara III n’imva y’umugore we, umwamikazi Rosalie Gicanda.

Uwitonze Captone

 

 

 

 1,679 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *