Rwamagana:Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) ryatashye ibiro bishya

Ni umuhango wayobowe na Perezida w’ishyaka Hon .Dr. Frank Habineza ari kumwe na Hon. Claude Ntezimana  n’abandi bafatanyabikorwa bari baje kwifatanya n’abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) mu rwego rwo kubegereza serivisi hafi yabo .

Nyuma yo gusoza  kongere zose mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, aho bagiye bahura n’abarwanashyaka bagakorana inama ndetse n’amahugurwa yibandaga gukangurira abarwanashyaka uburyo bakwiteza imbere bakora imishinga iciriritse harimo ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko ubworozi bw’matungo magufi harimo n’ingurube.

Bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka DGPR, bo mu karere ka Rwamagana , bavuga ko bishimiye kuba begerejwe ibiro bishya bikaba bibarinze kujya ku cyicaro gikuru i Kigali  bagiye mu nama cyangwa kwaka izindi serivisi zibafasha  kwiteza imbere, ndetse no gufasha bagenzi babo.

Nyuma y’iki gikorwa cyo gutaha ibiro bishya no gusoza kongere bamwe mu barwanashyaka bavuze ko bungutse byinshi cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa bahawe ajyanye no gukora imishinga iciriritse harimo ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko ubworozi bw’matungo magufi harimo n’ingurube.

Umwe ati:”Nkuko abayobozi b’ishyaka ryacu DGPR, babidusobanuriye ko tugomba guhanga imirimo , ku bijyanye n’ubworozi muri iki gihe ubworozi bw’ingurube butanga umusaruro ushimishije .Abantu batinyutse bakihangira imirimo, byabafasha kubaho atari abashomeri dore ko benshi mu rubyiruko usanga bavuga ko akazi kabuze, kandi mu by’ukuri ibintu byo gukora ari byinshi.”

Uwitonze Captone

 990 total views,  990 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *