Umujyi wa Kigali: Abatwara abagenzi n’abagenzi bakanguriwe kugira uruhare mu kurwanya ruswa
Ku itariki 04 Kamena uyu mwaka , Polisi y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro icyumweru yahariye ubukangurambaga ku kurwanya ruswa.
Ku wa kane tariki 07 Kamena n’umunsi ukurikiraho (tariki 8) ubu bukangurambaga yabukoreye aho abagenzi bategeramo imodoka mu Mujyi wa Kigali; ibiganiro yagiranye n’Abashoferi ,abamotari ndetse n’abagenzi bikaba byaribanze ku ngaruka za ruswa n’uruhare rwabo mu kuyirwanya.
Mu gitondo cyo ku wa 08 Kamena, Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commission of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura yagiranye ibiganiro n’Abashoferi bari aho abagenzi bategera imodoka Nyabugogo (aho bita Gare ya Nyabugogo.)
Mu butumwa yabahayem, ACP Rutagerura yababwiye ko bamwe muri bo bajya bafatwa barimo guha ruswa Abapolisi kugira ngo be guhanirwa kwica amategeko y’umuhanda; abasaba kubyirinda no kujya batanga amakuru yerekeye muntu wese ubaka ruswa kabone n’iyo yaba ari umupolisi wo mu muhanda.
Yagize ati,”Mwebwe abashoferi muri abafatanyabikorwa bacu ba mbere mu kurwanya ruswa. Ni kenshi mukora amakosa mugatangira gushaka gutanga ruswa ku bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda. Murumva ko ari mwe mugomba kudufasha kurwanya ruswa ndetse no kugaragaza uyibaka.”
Yakomeje abagaragariza ko ubu icyaha cya ruswa gifatwa nk’icyaha cy’ubugome kandi kidasaza; aboneraho kumara impungege abajyaga batinya gutanga amakuru kuri ruswa,ababwira ko hari itegeko rirengera umuntu watanze amakuru kuri ruuswa.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Senior superintendent of of Police(SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yabibukije ko urugamba rwo kurwanya ruswa rutagomba guharirwa inzego za leta zonyine; ko buri Mu nyarwanda agomba gutanga umusanzu we .
Yagize ati,”Kurwanya ruswa ntibikwiriye guharirwa Polisi, Urwego rw’Umuvunyi cyangwa izindi nzego za leta; ahubwo bireba buri Muturarwanda wese . Murasabwa gushyiraho amahuriro yo kurwanya ruswa.”
Abashoferi bagera ku 100 bari baturutse mu Masosiyete atandukanye atwara abagenzi haba mu Ntara ndetse no mu Mujyi wa Kigali ni bo bari bitabiriye ibyo biganiro.
Mu gusoza inama, bahawe umwanya babaza ibibazo ku byo batari basobanukiwe; kandi bahabwa ibisubizo; ndetse na bo batanga ibitekerezo.
Bishimiye ubutumwa Polisi y’u Rwanda yabahaye; bayemerera ko bazirinda ruswa ndetse ko bazajya batanga amakuru aho basabwe kuyitanga cyangwa uwo babobye ayitanga.
Umwe mu bashoferi bitabiriye ibyo biganiro witwa Rwibasira Janvier yagize ati,” Icya mbere ni ukunoza akazi kacu. Rimwe na rimwe dukora amakosa; twabona dufashwe tugatangira kwinginga abapolisi mu muhanda ngo tubahe amafaranga batureke. Uburyo bwo gutanga amakuru yerekeranye na ruswa twabumenye. Tuyirinde; kandi dufatanye kuyirwanya.”
Undi mushoferi witwa Iyamuremye Frederic yunze mu rya mugenzi we agira ati,”Ntabwo twavuga abashoferi gusa, inzego zose zirasa,ari abapolisi n’abashoferi twese twirirwa mu muhanda . Icyo tugiye gukora nkatwe abashoferi tugiye kubirwanya twivuye inyuma; umuntu nakubwira ngo gura akantu uti oya,nimfatirwa mu ikosa nemere ikosa ndihanirwe.”
Ubukangurambaga nk’ubu kandi tariki 07 Kamena bwabereye muri gare ya Remera na Nyanza ya Kicukiro.
Aganira n’Abashoferi ,abamotari n’abagenzi bari muri gare ya Nyanza ya Kicukiro, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Commission of Police (CP) Rafiki Mujiji yababwiye ko ruswa ari nka kanseri imunga umubiri; abasaba guhagurukira rimwe mu kuyirwanya.
Yagize ati,”Ruswa wayigereranya na kanseri imunga umubiri. Tugomba gufatanya kuyirwanya; bityo tuzarage abana bacu igihugu cyiza kizira ruswa.”
Ubukangurambaga nk’ubu bwanabereye muri gare ya Remera. Ubu bukangurambaga buri muri gahunda y’ibikorwa ngarukamwaka bya Polisi y’u Rwanda bigamije kwigisha Umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha no kunganira gahunda z’Igihugu zigamije iterambere n’umutekano birambye
1,602 total views, 1 views today