Polisi n’ibigo by’ubwishingizi mu bufatanye bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda n’inkongi z’umuriro
Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda bemeranyije kongera imbaraga mu bufatanye bwo kurwanya ibishobora kubangamira ikiremwa muntu nk’impanuka zo mu muhanda ndetse n’inkongi z’umuriro.
Hari kuri uyu wa Gatanu Tariki 12 Ukwakira, mu nama yabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu karere ka Gasabo.Ni inama yahuzaga abayobozi b’ibigo by’ubwishingizi bikorera imbere mu gihugu ndetse n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda,Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yavuze ko ari ngombwa ko ibigo by’ubwishingizi ndetse na Polisi y’u Rwanda bakorana bya hafi bagashyira hamwe mu rwego rwo kurwanya ikintu cyose cyashyira mu kaga ubuzima bw’abaturarwanda by’umwihariko giturutse ku mpanuka zo mu muhanda ndetse n’inkongi z’umuriro.
Yagize ati:”Umutekano niwo nkingi ikomeye mu iterambere , imirimo wakora yose kugira ngo utere imbere haba mu bucuruzi cyangwa mu bindi bikorwa biguteza imbere mu bukungu, ntacyo byaba bibamaze mu gihe abaturage bacu barimo kuburira ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda no mu nkongi z’umuriro.”
Kanamugire Gaudens umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda (ASSA) yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ikomeje gushyira imbaraga mu gushaka ikintu cyose cyatuma abanyarwanda n’abaturarwanda barushaho kubaho batuje kandi batekanye.
Gusa ngo asanga umuntu umwe cyangwa urwego rumwe rutabyishoboza rwonyine mu gihe hatabayeho guhuza imbaraga, ariyo mpamvu ubufatanye hagati y’ ibigo by’ubwishigizi na Polisi y’u Rwanda ari ingenzi.
Yagize ati:” Umuntu umwe cyangwa urwego rumwe ntibashobora kugera ku ntego yifuzwa ,ariko kubera ubufatanye tuzagera kuri byinshi mu kurwanya impanuka zo mu muhanda ndetse n’inkongi z’umuriro.Iyi nama n’umwanya mwiza kuri twe kugira ngo duhuze amaboko tuganisha ku gufasha umuryango nyarwanda kubaho utuje kandi utekanye.”
Abandi bafashe ijambo muri iyi nama nabo bakirije yombi ubu bufatanye, bagaragaza ubushake mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya impanuka zo mu muhanda ndetse n’inkongi z’umuriro.
Mu gusoza inama, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyibikorwa bayo bemeranyije ko mu minsi ya vuba hatangira ibikorwa by’ubukangurambaga bugera ku baturage benshi,ubu bukangurambaga bukazibanda ku gukangurira abanyarwanda kwirinda no kurwanya impanuka zo mu muhanda ndetse n’inkongi z’umuriro.
1,207 total views, 1 views today