Ku munsi mpuzamahanga w’umutima mu mwaka wa 2025 insanganyamatsiko ni “Bungabunga ubuzima bw’umutima wawe”.
Tariki ya 28 Nzeli 2025 ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe kwita ku mutima, wabereye mu Karere ka Rubavu , hagaragajwe ko hakiri urugendo rukomeye kuko hari bamwe bakigendana ibitera iyi ndwara ariko batabizi kubera kutipimisha.
Kuri uwo munsi igikorwa cyatangijwe no gukora siporo zitandukanye cyane cyane kwiruka no kugenda n’amaguru.
Prosper Murindwa , Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,yavuze ko gukora siporo ari ingenzi mu buzima ko birinda indwara zimwe na zimwe akaba ari muri urwo rwego insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari “Bungabunga ubuzima bwawe” aboneraho no gukangurira ababyifuza kwisuzumuisha indwara z’umutima.
Ati:”Mujye mwipimisha kenshi, atari uko murwaye, ahubwo nk’umuco wo kwirinda.Izi ndwara zifata umutima abantu batabizi, kuko ziza bucece. Kwipimisha kenshi ni bwo buryo bwiza bwo kuzirinda.”
Umuyobozi ushinzwe kwita ku ndwara z’umutima mu kigo gushinzwe Ubuzima (RBC), Dr Ntaganda Evariste avuga ko umutima ufite ibice byinshi birimo ibyumba, utudirishya dutuma amaraso adusubira inyuma n’imitsi, iyo igice kimwe cyanduye bigira ingaruka ku bindi bice bisigaye by’umutima.indwara.
Dr. Evariste Ntaganda,yavuze ko hari abaturage benshi bafite ibibazo by’umutima batabizi.
Ati: “Mu bipimo twafashe mu minsi mike ishize , abantu barenga 1,000 barasuzumwe, ariko abarenga 7% basanze bafite indwara z’umutima. Ibi ni ibipimo biri hejuru bikeneye kwitabwaho.”
Yashimangiye ko hakenewe kongera ubukangurambaga mu baturage, gufasha abantu kumenya uburyo bwo kwirinda, gukora siporo, no kwipimisha buri gihe, kugira ngo indwara z’umutima zidafata abantu batabizi kuko ari indwara zica umuntu atabizi.
Indwara z’umutima ni zimwe mu zihangayikishije cyane, aho kugeza uyu munsi habarurwa abarenga miliyoni 20,5 mu Isi bicwa na zo ndetse 80% by’izo mpfu zigaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda.Kugeza ubu mu Rwanda naho indwara zitandura ni ikibazo gikomeye kuko zihariye 40% by’abapfa, ndetse 7% by’Abanyarwanda baba bafite ibyago byo kwandura indwara z’umutima.
Uwitonze Captone
705 total views, 9 views today