Rubavu:Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barashinja mugenzi wabo gitifu Emmanuel Blaise Harerimana kuba umucoracora
Bivugwa ko mu Murenge wa Rubavu, mu kagari ka Gikombe, Umudugudu wa Bushengo ariyo nzira y’abacuruzi bazwi ku izina ry’abacoracora bamwe mu baturage b’ako gace bita “isoko mpuzamahanga” uri aho abatwaye magendu bakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakunze kunyura , bakahahurira n’Abakiriya bayicururiza aho, ndetse abandi bakayijyana mu bindi bice by’umujyi.Debande w’iyo mafia batunga agatoki gitifu Emmanuel Blaise Harerimana n,umupfasoni Nyirahabimana Esperence.
Umwe mu bashinzwe umutekano utifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye ikinyamakuru Gasabo.net ko Emmanuel Blaise Harerimana ari umuhanga cyane mu bijyanye no gushaka cash.
Ati:”Uyu mugabo iyo ageze ku kazi yiyegereza inzego zose n’izu mutekano , agakorana nazo pe mu bijyanye no gucunga umutekano no guhashya magendu .Mbese azi gucanga amakarita abiri akamenya iyo arisha niyo agira icyondi.Uti gute rero, tuvuge ari mu Murenge wa Rubavu yashyizeho strategies yo guhashya magendu mu bijyanye no gukumira ibijya cyangwa ibyinjira biva muri Congo.Byarakozwe we n’inzego z’ibanze bahashya icyo gikorwa.Mu byo twavuze haruguru ni bwo yaciye nteba acanga ya karita ya 2 ashyiraho za depots zo kubikamo ibyafashwe.Noneho agaca ruhinga nyuma bya bindi byafashwe akabigurisha . isenti akishyirira ku ikofi.”
Ngo ni byinshi byafashwe bigapakirwa amajoro ariko ntagaragaze uko byavuye muri depots , nyuma ngo nibwo yakoze indi turufu yo gushyiraho isoko ryo guca abazunguzayi ndetse aranasoresha .
Uwo mugabo akomeza agira ati:”Mu rwego rwo gushaka amaboko yiyegereje ngo uwitwa Gisagara ngo ushinzwe kurwanya magendu bakajya basangira amazi ya Sebeya noneno ashyiraho ikibuga cy’abazunguzayi n’amabandi ashaka n’abasoresha .Ariko amakuru yatugeragaho nuko yavuze ko asoresheje mu rwego rwo kubaka akagali .Nibwo noneho ikibuga cyuzuye abantu baba benshi ,maze amabaro si kuva muri Congo amanwa n’ijoro mbese koko biba isoko mpuzamahanga.Ngo amafaranga yasoreshwaga kwa mbere yabaga agera ku bihumbi magana inani (800 k) bakayashyira mu ibahasha no kwa Nyirahabimana Esperence nawe akayashyira incuti y’akazi Emmanuel Blaise Harerimana.ubundi ngo bakajya kuyaryohamo banywa barya no ku by’isi Adamu na Eva badusigiye.Kubera ko noneho abacoracora babonye amata abyaye amavuta bishyuzwa buri munsi , babaye benshi noneho bibyara akavuyo ku buryo baje kujya bahangana n’inzego z’Akarere ka Rubavu bahungabanya umutekano harimo no kwibasira inzego z’umutekano igihe bagiye guhagarika ubwo bucuruzi butemewe.Ngirango mwibuka ko kugirango ibyo bintu bisubire mu buryo Maj Gen Eugène Nkubito Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari bagombye kujyayo.”
Twashatse kuvugana na gitifu Emmanuel Blaise Harerimana ntiyaboneka , kuko yatubwiye ko yimukiye mu Murenge wa Mudende tumubwira ko tubizi ko icyo twifuza kuganira ntaho bihuriye no mu Murenge wa Mudende atubwira ko mu minota 10 atugeraho ariko ntiyaje.Andi makuru kuri Emmanuel Blaise Harerimana turacyayacukumbura mu makosa inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yamuvuzeho ndetse ngo n;imishinga yariye ni ahubutaha….
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
Uwitonze Captone
732 total views, 732 views today