Musanze:gahunda yo gukingira abana Covid 19 irakomeje

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaje ko abana bari mu kigero cy’imyaka 5 kugera kuri 11, bahabwa urukingo rwa Covid-19, mu Rwanda hose, by’umwihariko mu Karere ka Musanze icyo gikorwa bakigeze kure.

Ubwo abanyamakuru  bagize itsinda ryandika kuri SIDA  n’ibindi byorezo “ABASIRWA”,  bageraga mu murenge wa Gashaki, mu kagali ka Mbwe, mu mudugudu wa Ngambi, mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Michael NTARAMA mu karere ka Musanze , basanze hakingirwa abana biga mu irerero.

Birikunzira  Daniel, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Michel NTARAMA, yavuze ko babanje guhura n’imbogamizi mu gukingira abana bari hagati y’imyaka 5 na 11 bitewe n’imyumvire y’ababyeyi.

Yagize ati “:Tugitangira hari bamwe mu babyeyi banze ko abana babo bahabwa urukingo , kugirango igikorwa kigere ku ntego zacyo habaye ho kwigisha .ubu tuvugana ababyeyi bamenye akamaro k’urukingo , bazana abana babo.”

Mu karere ka Musanze abana bari hagati yimyaka 5 na 11 bamaze gufata urukingo rwa mbere ni 62,666 bangana na 90.8% n’aho abamaze gufata urukingo rwa kabiri ni 45,632 bangana na 66.1%.

Naho ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Michael NTARAMA, abana bagombaga gukingirwa mu cyiciro cy’imyaka 5 kugeza kuri 11 ni 315, bose bakaba bamaze gukingirwa .Hasigaye abana 90 batarageza igihe cyo guhabwa urukingo rwa 2 kuko kugirango uruhabwe bimara nibura  iminsi 21 ku mwana.

Muri rusange , ngo Akarere ka Musanze kaje  mu turere twa mbere twagaragayemo abarwayi ba covid 19 mu bihe bya mbere kuko nyuma y’ibyumweru 2 gusa mu mpera z’ukwezi kwa 3/2020 i Musanze hahise hagaragara umuntu wa 1 wayanduye .

Axel Kamanzi, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  yavuze ko muri Musanze abarwayi ba Covid 19 bagera ku 7230 .Abapfuye bazize iki cyorezo bakaba ari 64 .Abamaze gufata urukingo rwa mbere hagati ya 2021- 2023 ari 386 094 naho abafashe urwa 2 m ni 336 864 .Mu gihe abakabakaba 178 372  bamaze gushyumangirwa urwa 3.

Kamanze ati:” Nubwo ingamba zo kwirinda Covid 19 zabaye zorohejwe ariko ntitwakwirengagiza ko icyorezo kigihari ngo twirare, ndagira ngo ndetse mbabwire ko ubu tuvugana mu Karere kacu ka Musanze dufite abantu 2 bafite ubwandu bushya bwa Covid 19 ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga”.

Ubwo twageraga mu bitaro bya Ruhengeri aho uwo murwayi avurirwa twasanze ari gukora siporo mu cyumba cye wenyine muri iyo nzu ku idirishya rya 1 iburyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *