Ibikorwa byo guhugura abagore n’urubyiruko Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryakomeje ibikorwa byaryo mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Ngororero

Tariki ya 26 Ukwakira 2025 Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda),  ryatanze amahugurwa yihariye ku barwanashyaka baryo bo mu  Karere ka Ngororero , agamije kubafasha abagore n’urubyiruko  gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga mito ibyara inyungu ariko inarengera ibidukikije.

Mugisha Alexis, komiseri wayoboye  inama y’ihuriro ry’abanyamuryango  yasobanuye  amahame y’ishyaka, avuga ko ishyaka  Green Party  ryifuza kuba  intangarugero muri demokarasi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mugisha ati:Turashaka ko abarwanashyaka bacu n’abandi banyarwanda bose  cyane cyane urubyiruko n’abagore bava mu bukene, ariko tubikora mu buryo burambye, budashora abantu mu bikorwa byangiza ikirere cyangwa ibinyuranyije n’intego z’Ugihugu zo kurengera ibidukikije. Niyo mpamvu dushyigikiye imishinga yoroheje kandi irambye.”

Iyi gahunda ya Green Party igamije guhuza ibikorwa bya politiki n’iterambere rirambye, ihuye  n’icyerekezo cya NST2, aho u Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere abaturage binyuze mu mishinga iciriritse.

Uwitonze Captone

 683 total views,  774 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *