Umuryango Croix-Rouge y’u Rwanda wamuritse ibikorwa byayo ukorana inama n’abafatanyabikorwa
Mu rwego rwo guteza imbere ahazaza Umuryango Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta wamuritse ibikorwa byawo birimo amazu atandukanye ku cyicaro cyayo ku Kacyiru ndetse n’ikigo Inzozi Youth Center cybatswe mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye Intara y’amajyepfo.
Atangiza icyo gikorwa ku mugaragaro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni, yasabye urubyiruko kudatera inyoni amahirwe bashyiriweho arusaba kuyabyaza umusaruro bakoresha icyo kigo cyane cyane mu mikino itandukanye nka volleyball na basketball.
Ati: “Aya mahirwe mwashyiriweho muyabyaze umusaruro, ari ibibuga cyangwa ubundi bumenyi mushobora kungukira hano. Iki nicyo gihe cyanyu cyo kwiteza imbere, guteza imbere imiryango yanyu n’igihugu muri rusange.”
805 total views, 916 views today


Umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Karasira Wilson, yavuze ko, usibye urubyiruko, iki kigo kizajya cyakira abantu batandukanye, haba mu kwakira inama, kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kugoboka imbabare.
Mu bikorwa Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yakoze byahinduriye ubuzima abaturage harimo kubakira imiryango itishoboye, kubakira abacitse ku icumu rya Jnoside yakorewe abatutsi mu 1994, guhuriza muri koperative abaturiye inkambi n’abayibarizwamo, kubakira ubwiherero abaturage, koroza inka imiryango itishoboye , kwigisha abaturage kubaka uturima tw’igikoni n’ibindi…
Uwitonze Captone