Abaturage bahawe inkunga na Croix Rouge y’u Rwanda bagomba guhiga imihigo yo kuyibyaza umusaruro

 

Kuva  icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda, Croix Rouge y’ u Rwanda nk’umufasha leta ku bufatanye n’umushinga BAHIA w’Ababirigi ,yahagurukiye gufasha abaturage batishoboye bahuye n’ingaruka zacyo .

Binyuze mu mushinga BAHIA, Croix Rouge y’ u Rwanda , yatanze inka  yubakiye abatishoboye ubwiherero, amakarabiro  , itanga amafaranga ku buryo bwa Tranfert  Cash mu Turere dutandukanye tw’igihugu.

Tariki ya 4-5 Kamena  hatanzwe icyiciro cya mbere cy’amafaranga ibihumbi mirongo itatu ( 30.000 frws) mu Turere twa Ngoma na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba , hifashishijwe ikoranabuhanga ryo kohererezanya amafaranga kuri telefoni, muri gahunda ya Croix-rouge Rwanda yo gufasha abababaye kurusha abandi,  bahabwa amafaranga bakihitiramo ibyo bakeneye ndetse no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ikindi kiciro cy’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu ( 150.000 frws) kizatangwa mu minsi irimbere .

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibungo babonye iyo nkunga ya Croix Rouge y’u Rwanda babwiye ikinyamakuru Gasabo  ko bagiye kuyibyaza umusaruro.

Karema ati:”Ndashimira Croix Rouge y’u Rwanda idahwema kutwitaho, aya mafaranga mbonye ibihumbi mirongo itatu,  ngiye kuguramo ibikoresho by’ibanze nkeneye mu rugo, asigaye nyazigame , mu gihe ntegereje ikiciro cya 2.

Mukazuzi Epifaniya wo mu Mudugudu wa Munini , Akagali ka Kinzovu, Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko amafaranga abonye agiye kuguramo mitiweli andi akayubakisha ikiraro.

Mukazuzi Epifaniya ( Photo:Captone)

Ati:”Ngiye kuguramo mituweli y’abana ,kubera ko nakoze umushinga wo korora ihene kuko arizo zunguka , asigaye nzayateranya n’ayo nzahabwa mu kiciro cya kabiri nguremo ihene 2, Kandi nzi ko nzunguka kuko zororoka cyane.”

Kanzayire Consolee, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo yabwiye ababonye inkunga ko atari amafaranga yo kunywera inzoga, kugura imyenda n’andi maraha.Ko ahubwo ari abafasha gukemura ibibazo by’ibanze nka mituweli, gusana ubwiherero n’ibindi …

Naho Kagabo Jean, gitifu wa Kabarondo  yabwiye abaturage  bitabiriye icyo gikorwa ko ayo mafaranga ibihumbi 30, y’ikiciro cya mbere  babonye,  ari ikizamini bahawe cyo kureba ko  ari inyangamugayo.

Kagabo , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo ( Photo:Captone)

Ati:”Croix Rouge y’ u Rwanda nk’umufasha wa leta ikora ibikorwa byinshi byo gufasha abatishoboye.Ariko noneho ayo mafaranga ibihumbi mirongo itatu muhawe ni kureba niba azabagirira akamaro.Kuko utabaye inyangamugayo mu bintu bike ntiyabayo muri byinshi.Mugende muyakoreshe neza, mwishyure mituweli azigaye mu zayakoreshe neza mu gihe mutegereje icyiciro cya 2.”

Mazimpaka Emmanuel ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda,yabwiye abayobozi b’inzego  z’ibanze gufasha abaturage babonye inkunga guhiga umuhigo  no kubyaza umusaruro inkunga babonye, bityo ntazabapfire ubusa.

Ati:”Umuturage ubonye aya mafaranga ku buryo bwa transfert cash, azagirana imihigo n’umuyobozi w’Akagali, yerekana icyo azayakoza .Bizatuma atayakoresha  nabi kuko natwe muri  Croix- rouge y’u Rwanda, ibikorwa byose   bikorwa mu rwego rw’imihigo.  Abagize komite ya croix-rouge y’u Rwanda ku  rwego rw’Akagali bakorana imihigo na komite ya Croix-rouge y’u Rwanda ku rwego   rw’Umurenge narwo rugakora imihigonabo ku rwego  rw’Akarere .Kugeza ubwo abagize komite y’urwego rw’Akarere bakorera imihigo imbere ya Komite ya Croix-Rouge y’ u Rwanda ku rwego rw’igihugu.”

Uwitonze Captone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *