Nyamasheke:Ishyaka Green Party (DGPR) ryatoye urubyiruko n’abagore bagize komite z’inzego z’akarere
Mu rwego rwo kunoza gahunda z’iterambere ,ishyaka Green Party of Rwanda, kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025, ryakoresheje inama mu Karere ka Nyamasheke, igamije gukangurira abagore n’urubyiruko kwitorere inzego z’ibanze, icyo gikorwa kikaba cyari kiyobowe na komiseri Mugisha Alex.
Muri iyo nama , abarwanashyaka bakanguriwe uruhare rwabo mu ku kurengera ibidukikije ni ikganiro cyatanzwe na Abayisenga Papy Moise, umuyobozi w’urubyiruko w’ungirije mu burengerazuba, yibukije urubyiruko ko kurengera ibidukikije ari inshingano zaburi wese.
Yibukije urwo rubyiruko ko rukwiye kugira ingamba, murizo ngamba tukaba twabasabye yuko buri muntu wese agomba gutera igiti kandi agatera igiti kiribwa, ndetse bagakora n’amatsinda yo kurengera ibidukikije ariko bibyara inyungu., aha bakaba basabwe gukora pipiniyeri z’ingemwe z’ibiti zivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti by’imbuto ziribwa., kuko ibyo bikorwa byabafasha mu kwiteza imbere.
Ishyaka Green Party (DGPR) riteza imbere politiki yo kurengera ibidukikije mu Rwanda, ifite intego nyamukuru zo guhuza iterambere n’ibidukikije ndetse no gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe. Ryongera guteza imbere ingamba ziteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije, gutera ibiti, no gushyiraho amategeko ashobora kurinda ibidukikije n’umutungo kamere.
Uwitonze Captone
727 total views, 1 views today

