Banki ya Kigali yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside inafasha abarokotse batishoboye
BK Group PLC yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, inatera inkunga abarokotse batishoboye barimo abasaniwe inzu n’abahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bo mu Karere ka Rulindo.
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 12 Mata 2019 BK Group PLC yifatanyije n’imiryango y’abarokotse jenoside batishoboye bo mu Mirenge ya Kinzuzi, Ntarabana na Burega yo mu Karere ka Rulindo.
Yahaye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba imiryango 100 yabaga mu kizima inasanira inzu iyindi 16 yabaga mu zishaje cyane, mu gikorwa cyatwaye asaga miliyoni 70Frw.
Umwe mu basaniwe inzu wo mu Murenge wa Burega, Umuhoza Beatrice, yabwiye ikinyamakuru ko imvura yagwaga akabura aho akinga umusaya kubera ko inzu ye yari ishaje.
Ati “Inzu yanjye yari mbi cyane, imvura yaragwaga amazi akansanga mu nzu nkabura uko ndyama nkarara mpagaze. Ubu bamaze kuyinsanira ndabashimiye cyane.”
Umuyobozi wa BK Group PLC, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko buri mwaka bashaka abacitse ku icumu batishoboye bakabafasha mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo, no kwifatanya mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yashimiye BK Group PLC ku gikorwa cyo kunganira abacitse ku icumu batishoboye bo muri aka karere, kabarurwamo abasaga ibihumbi 18 bazize Jenoside.
Nyuma yo gufasha abacitse ku icumu bo mu Karere ka Rulindo, abakozi ba BK Group PLC n’abafatanyabikorwa bayo bakomereje mu mugoroba wo Kwibuka abasaga miliyoni imwe bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barimo 15 bari abakozi b’iki kigo.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru BK Group PLC, waranzwe n’ubuhamya n’ibiganiro ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwimakaje amacakuburi n’urwango mu banyarwanda.
Senateri Laurent Nkunsi yagaragaje ko amacakuburi n’ingengabitekerezo ya Jenoside byatumye Abatutsi barenga miliyoni bicwa, byabibwe mu banyarwanda kuva cyera.
Yavuze ko ubuyobozi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bwasezeranyaga abaturage guteza imbere igihugu binyuze mu bumwe bw’abanyarwanda, bwarangiza bakabushakira mu gice kimwe.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr. Diane Karusisi, yashimiye abantu bose bifatanyije nabo mu kwibuka no gusubiza abazize Jenoside yakorewe Abatutsi icyubahiro bambuwe.
Yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside, guhumuriza abacitse ku icumu, kuzirikana ubutwari Inkotanyi zagaragaje zihagarika Jenoside zigahindura n’amateka y’igihugu no guharanira kubaka umuryango nyarwanda.
Ati “Kubaka igihugu cyacu ni ukumenya ko imvugo mbi yica, kumenya ko tutagomba kubiba urwango mu miryango yacu, mu bana bacu, aho turi hose ku kazi tugomba kuzirikana ubumwe bw’abanyarwanda.”
Banki ya Kigali isanzwe ifasha abacitse ku icumu rya Jenoside mu bikorwa bitandukanye bigamije kubafasha kwiremamo icyizere no kwiteza imbere.
Nk’umwaka ushize yoroje inka imiryango 15 y’abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Karere ka Karongi, mu gihe mu wawubanjirije yoroje inka imiryango 10 mu Karere ka Bugesera.
gasabo.net
1,319 total views, 1 views today