Ibikorwa by’ishyaka Green Party mu Karere ka Rusizi
Mu rwego rwo kunoza gahunda z’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, tariki ya 1 Ugushyingo 2025 , hari hatahiwe Akarere ka Rusizi , aho abarwanashyaka bigishijwe politiki y’igihugu n’uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije.
Komiseri Hon . Alexis Mugisha , afungura inama ku mugaragaro yasabye abarwanashyaka kumva neza politike y’igihugu, kugira uruhare mu miyoborere bitabira amatora,kugaragaza icyo bashoboye kandi byose bishingiye ku ngengabitekerezo y’ishyaka. Yongeyeho kandi kubibutsa ko ibidukikije ari ingenzi mu buzima bwa muntu, bigomba kurengerwa kandi yabasabye gukoresha ubwenge mu kubirengera babibyaza umusaruro.
Kimwe n’abandi bayobozi b’igihugu Hon. Mugisha yakanguriye abarwanashaka ba Green Paty gukomeza inzira yo kwita ku bidukikije.
Ati: “Uruhare rwa buri wese mu Rwanda cyane cyane mwe rubyiruko n’abagore rurakenewe kuko kubungabunga ibidukikije ni bwo buryo bwiza bwo kugira ngo iyi si isugire! Tugire ijwi rimwe, dufatanyirize hamwe, twiteze imbere kandi dufata neza umutungo kamere, urusobe rw’ibinyabuzima n’ indiri zarwo”.
Ibikorwa byiza by’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda rimaze kugeza ku Banyarwanda nibyo byatumye ryinjira mu Nteko Ishinga Amategeko aho rifite abadepite babiri ndetse n’umusenateri, mu minsi iri imbere gahunda ni kwinjira muri guvernoma.
Uwitonze Captone
1,014 total views, 164 views today

