Gisagara:Ibikorwa bya Croix Rouge y’u Rwanda birivugira
Muri gahunda za Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yashyikirije inkunga zitandukanye bamwe mu bababaye kurusha abandi mu karere ka Gisagara ,Umurenge wa Mukindo .
Bamwe mu baturage bari baje gufata inka(Photo:Captone)
Nkuko bitangazwa na Mazimpaka Emmanuel , ibyo bikoresho bigizwe ahanini n’ibikoresho byo mu rugo, iby’ubuhinzi n’ibindi…
Ati”:Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yakoze mu gasozi ndatwa ko mu Murenge wa Mukindo, Akagari ka Nyabisagara. Hatanzwe inka 16 hituwe 7,ingurube 142 hazituwe 92.Hatangwa ihene 62.Ubwo amatungo yatangwaga yubakirwaga n’ibiraro byayo.Hatanzwe ibiryo by’amatungo.Hubatswe imisarani 172. Hatanzwe ibikoresho by’isuku n’isukura. Hatanzwe kandagira ukarabe; arrosoirs , amasuka ; umurama w’imboga , ibiti by’imbuto ziribwa ndetse n’amaradiyo 208”
Mazimpaka akomeza avuga ko abaturage bibumbiye mu matsinda 16 yo kubitsa no kugurizanya , hakaba hagiye gukorwa umuyoboro w’amazi wa 13 Km uzageza amazi mu ngo zigera kuri 5.000 .
Umwe mu babonye ubufasha bwa Croix Rouge Rwanda , Syverien Twagirayezu wo mu Mudugudu wa Mihigo, Akagari ka Nyabisaga, Umurenge wa Mukindo avuga ko mbere atarabona inka yari mu buzima bubi, ariko kubera inka yabonye byatmye ahindura ubuzima .
Syverien Twagirayezu avuga icyo inka yamufashije ( Photo:Captone)
Ati”:Mu gihe cyashize nari mfite impungenge z’uko nzapfa ntoroye inka none ndishimimye cyane .Iyi nka ytumye mpindura imibereho kuko ikamirwa abana nkabona n’ifumbire mfumbiza imyaka.Ubu mfite urutoki rwiza , ibijumba, ibishyimbo n’ibindi.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul yasabye abahawe aya matungo kuzayafata neza, akabateza imbere bakarwanya ubukene.
Visi-meya na Mazimpaka (Photo:Captone)
Ati: “ Turashaka ko abaturage bacu bahawe inkunga bayikoresha neza, bakamera nka babandi bavuga ko umwana uzi ubwenge umusiga yinogereza. Dushima ko Croix Rouge ituba hafi muri byinshi ndetse no mu gihe twahuye n’ibiza ntidutererana.”
1,872 total views, 1 views today