kigali:Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko bagizwe bizinesi n’aba basabisha

Bamwe mu bafite ubumuga butandukanye barasaba leta by’umwihariko Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) kwinjira mu kibazo cy’abantu bakoze igisa n’ubucuruzi bwo gusabisha abafite ubumuga mu bigo abagenzi bategeramo imodoka , mu masoko  atandukanye ndetse n’ahandi hose …

Bamwe mu bafite ubumuga butandukanye babwiye ikinyamakuru www.gasabo.net ko muri iyi minsi bagizwe ibicuruzwa  mu buryo bwo kwaka amafaranga , ibiribwa n’imyambaro.

Umwe twasanze muri gare ya Nyabugogo utifuje ko dutangaza izina rye  yatubwiye ko mu basabirizi harimo  ibice 3.

Ati:”Hari icyiciro cya mbere kigera muri gare sa kumi n’ebyiri za mu gitondo, abo  baba bafite ifoto y’umuntu bitirira ko afite ubumuga .Bagenda binjira mu modoka bakabanza gusenga mu rwego rwo guheza abagenzi, nyuma  bakabereka ifoto y’umuntu  bavuga ko arwaye   cancer, cyangwa ngo yashyizwemo sonde ikibabaje ntibaba  bari  kumwe n’uwo bita umurwayi.Noneho ufite umutima woroshye yabona iyo foto akagirango nibyo akaba amafaranga   binjira mu modoka zitandukanye .Nawe reba amabisi na za oto-bisi byuzuye muri gare Nyabugogo,Remera na Kimironko uko ziba zingana byumvikane ko  iyo anyuze  mu modoka 30 ntabura nk’ibihumbi bikabakaba makunyabiri (20.000 frws) yibikaho.”

Nyuma y’iki kiciro  kinjira muri gare sa kumi n’ebyiri za mugitondo sa mbiri kiba  kirangije gahunda zacyo noneho hakinjira ikindi kiri kumwe noneho n’umurwayi .

Umwe mu bafite ubumuga ati:”Iyo iki kiciro cyinjiranye n’umurwayi kinjiye abambere bahita basohoka  ngo badashwana n’abafite ubumuga koko .Bahita bajya  kurya no kunywa amayoga atandukanye nk’abavuye mu kazi noneho hakinjira cya gikundi noneho gifite umurwayi , cyane ko nabo baba bavuye kurya no kunywa kugirango bakore akazi nta mususu.Kandi ibyo byiciro byombi birira ahantu hamwe ahitwa kwa Haji no ku Makaro kwa Mano ahazwi ku Birahure .Iki cyiciro ntigitinda muri za gare kuko baba bashaka amatike yo kwerekeza mu Ntara zitandukanye cyane cyane mu masoko akomeye yegereye Kigali capital nka za :Rusine-Gaseke;Nyagasambu-Karenge;Shyorongi-Muhondo-Base-Gakenke ;Nkoto-Musambira-Mugina n’ahandi…”

Nyuma y’ibyo byiciro byombi haza icya 3 bavuga ko ari rurangiza  kuko kiba cyitwaje micro   ,uwiyita umurwayi  n’igipapuro gihimbano cya Docteur .

Ubizi neza ubihamya ati:”Iki kiciro kiba gifite indangururamajwi isakuza cyane isa n’itabaza ivuga ko umurwayi atabonye ubufasha bwihuse yitaba Imana  ko akenewe kubagwa cyangwa kwivuriza mu bitaro bya  Butaro kubera cancer.Bamwe bo muri iki kiciro bakunda kwerekeza mu magaraji no mu masoko kwa Mutangana no mu bacuruzi bakomeye Cyane ko iyo bakweretse ifoto y’ubwo burwayi  wikanga ugahita utanga n’ibyo warufite.”

Umwe mu bacururiza muri gare-Nyabugogo utifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko hari umugore ushabika muri ubwo bucuruzi bwo gucuruza abafite ubumuga butandukanye  umaze kwigwizaho ubutunzi .

Ati:”Bivugwa ko uwo mudamu yaba nibura yaraguze indangururamajwi (micro 15) kandi ngo ubukode bwa micro imwe ku mnsi ni ibihumbi cumi (10,000 frws) mu gihe moto ku munsi ari ibihumbi bitandatu(6,000) washyizemo na esensi. Abo bakoresha micro mbere yo kuza mu kazi muri gare babanza kunywa no gukora inama basubiramo amagambo baza gukoresha  kugirango igihe bavugira muri micro ijwi risohoke neza nta bwoba cyangwa isoni .Bafite amayeri menshi iyo utabahaye amafaranga mu ntoki baguha nimero za telefoni  cyangwa  code uyashyiraho .Bivugwa  debande w’abasabirizi muri ubwo buryo bwo kwifashisha abafite ubumuga  ari umwe uvuga ko minisitri yamubeshye urukundo .”
Mu mwaka w’2019-2020, Komisiyo yakoze igenzura mu bigo by’abafite ubumuga, isanga uburenganzira bwabo bwubahirizwa cyane cyane uburenganzira ku  mibereho myiza  ariko hakiri ibibazo  bitarakemuka birimo kutagira amakarita agaragaza ibyiciro n’uburemere bw’ubumuga  babarizwamo.Ndetse bivugwa ko na bariya  birwa muri gare n’amakarita mu ijosi  bavuga ngo bashyiriye imfashanyo mu bitaro za CHUCK, Kibahabaga n’ahandi bikekwa ko batabigezayo ku buryo iyi komisiyo yatungamo itoroshi ikagaragaza ukuri nyakuri .

Uwitonze Captone

 713 total views,  83 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *