Ntaganira Modeste, nyuma yo kugurisha kampani ye,ari mu mazi abira

New LIFE Company Ltd  ni kampani yahoze ifitwe na rwiyemezamirimo Ntaganira Modeste, iyora imyanda mu muhanda hano i Kigali no mu tundi turere dutandukanye mu Rwanda.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu bakozi bayo,  ngo iyi kampani yagiye ibona amasoko menshi yo gukora isuku mu mujyi wa Kigali nko gukubura imihanda no kuyora imyanda nyuma, ngo kubera kuyoborwa nabi irahomba biba ngombwa ko  Modeste ayegurira abafite ubushobozi bwo kuyibyaza umusaruro

Umwe mu bakozi ba  New Life ati:”Maze igihe kinini nkorera iyi kampani, ariko numvise ko rwiyemezamirimo Ntaganira Modeste, yayigurishije , ayegurira abandi.Ariko numva ko amaze kuyitanga , akabona irushaho gutera imbere kandi yugarijwe n’ubukene , yaba nibura yaragiye  gutera akavuyo asaba ko bamuha amafaranga akajya kuvuza umwana we w’umukobwa urwariye mu Bushinwa.”

Undi ati:” Ntaganira Modeste, yakoze ubuswa cyane, yagize incuti mbi zimwigira umushinga nabi wo kugurisha kampani.Tekereza nawe umuntu wagiye mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) , akagurisha imigabane ye yose, ndetse kampani ikandikwa ku wundi , ni gute asubira mu biro bya New Life gushwana no gutanga amategeko.Ubundi iyo utacyanditse kuri kampani mu rwego rw’amategeko nta jambo uba uyifiteho.Byumvikane ko ibyo wakora uyiyitirira bihanwa n’amageteko.

Mama Vanesa ukora isuku mu Karere ka  Nyarugenge ati:”Nanjye numva ko uwahoze ari bosi wacu Modeste Ntaganira  yiyubikiye imbehe ,ngo  yafashe isahani ariraho arayubika nako  akayitanga, none ngo ubukene bumumereye nabi.Kwiyubikira imbehe numva bavuga ko yashutswe na Sikitu dore ko bahanye inka, bakabyarana abana muri batisimu.”

Mama Vanesa akomeza avuga ko bagitangira New life yakoraga neza ngo nyuma yaje kugenda ihura n’ibibazo byo kudahemba neza ku gihe bituma bamwe mu bakozi bayicika .Ikindi ngo n’ibikoresho bimwe byari byarashaje :Nk’uturinda suku tubafasha kudahura n’imyanda n’ibindi bikoresho bigenewe abakora isuku birimo inkweto zabugenewe, amajire n’ibindi kuko umwanda bakoreshamo intoki, abakozi bakaba bari bafite impungenge ko bashobora kwandura indwara ziterwa n’umwanda.

Nubwo bivugwa ko  New life,ihagaze neza cyane ikaba ikora mu buryo bw’ikitegererezo  kuko  yabonye rwiyemezamirimo mushya ushyira ibintu  ku murongo.Ntaganira Modeste we, avuga ko agifitemo ijambo ndetse ngo akaba ashaka kugarukamo ku ngufu kandi yaragurishije.

Madeste  yabwiye ikinyamakuru Gasabo ati:”Ndacyafite ijambo muri Newlife kuko hari ibyo ntarabona ,akaba ari muri urwo rwego nzindukirayo nshaka udufaranga, bakayanyima.”

Umwe mu ncuti za Modeste waganiriye n’ikinyamakuru Gasabo utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we , avuga ko niba Modeste ajya gutera amahane muri New life ari amakosa mabi kandi  ko yabihanirwa, kuko yagurishije kampani  izuba riva nta gahato ashyizweho,ibyangombwa byose yabyikuyeho , byanditse ku wundi .Ikindi ngo hari amanyanga yagiye akora akajya kwishyuza, mi izina  rya  Newlife , ubuyobozi butabizi.

Ati:”Ibyo Modeste akubwira ko hari ibyo Newlife imugomba arakubeshya, dutege nta kintu na kimwe afite muri Newlife, byose yabigurishije na rwiyemezamirimo muri RDB,asinya ko nta mugabane we asigaranyemo.None ngo urambwira ko afite ijambo muri NEWLEFE, ahubwo ko arebye nabi yafungwa akomeje kujyayo gutukana no gutera akavuyo.Mbisa da!”

 

 1,082 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *