Musanze:Bamwe mu bagenzi bakemuriwe ikibazo cyo gutega imodoka za coaster
Guverneri yabwiye abari mu nteko ko ikibazo cya Coaster we n’inzego za police barangije kugikemurira mu gikari.
Ubwo yahabwaga ijambo, umwe mu baturage bari bitabiriye iyi nteko ababaye cyane yabwiye Guverneri ko kuva mu myaka ine ishize, bategetswe kugura amakarita yo gutega Coaster ku ngufu, none kuva mu ntangiriro z’uku kwezi, abashoferi ngo bakaba baravuze ko amakarita atagikoreshwa, uwinjira mu modoka ngo akaba agomba kwishyura mu ntoki amafranga 1000.
Uyu muturage yagize ati: ” Nyakubahwa Guverneri twategetswe kugura amakarita yo kugenderaho muri izi modoka zitwara abagenzi, turemera turayagura, none ubu bayanze, ngo bashaka ko tubishyura 1000,kandi n’agatwaro cyangwa agapfunyika waba ufite kose barimo kukatwishyuza, ntushobora kwinjira mu modoka utishyuye , hari n’umugenzi uherutse gutegera hano mu Gahunga agiye Rugarama, bamwishyuza igihumbi, ayabimye bashaka kumwica…”
Ibi byavuzwe n’uyu muturage byashimangiwe n’abanyamakuru ba RBA babwiye Guverneri ko iki kibazo kimaze igihe bakaba barakomeje kukigarukaho mu biganiro bya RC Musanze ariko ntihagire igihinduka.
Bagize bati:”Nyakubahwa Guverneri iki ni ikibazo kimaze igihe mu muhanda ugana Cyanika, uwerekeza Kinigi n’ujya Vunga, abashoferi bagiye bakoresha amayeri harimo kuvuga ko akuma bakozaho ikarita kaba kapfuye,bagategeka abagenzi kwishyura mu ntoki 1000!
Umwe mu bakorerabushake b’urubyiruko nawe yagize icyo avuga kuri iki kibazo yemeza ko abashoferi bahohotera bikomeye aba baturage hakaba hari igikwiye guhinduka.
Guverneri nk’uko twabivuze watunguwe n’aya makuru yabajije gusa ikinyuranyo kiri hagati y’ayishyurwa ku ikarita na cya gihumbi, bamubwira ko ari amafranga 220, maze igihe yasozaga ibi biganiro abwira abari aho ko ikibazo cy’aya ma coaster cyarangiye kubonerwa umuti amaze kukiganiraho n’inzego za police ko ariko uwo mwanzuro atari buwuvugire aho.
Haracyategerejwe rero ko Nyakubahwa Guverneri atangaza umwanzuro waraye ufatiwe iki kibazo gusa benshi mu bazi ibibazo izi coaster zakomeje gutera muri iriya mihanda babona igisubizo ariko RFTC yakwaka uburenganzira bwo gukorera yonyine muri iriya mihanda dore ko inzobere mu by’ubukungu zemeza ko ibyo kwiharira isoko ( monopole) atari byiza ku bukungu bw’igihugu ndetse no ku mibereho myiza y’abaturage, ihangana ( concurrence) akaba ari ryo ryakagombye gushyirwa imbere.
Tubabwire kandi ko uretse kwishyuza amafranga y’ikirenga, aba bashoferi bashinjwa kubwira nabi abagenzi, bakabafata nk’aho atari abantu, gutendeka abagenzi bikabije, gutinza abagenzi mu nzira n’ubufanyacyaha n’abashyira amafranga ku makarita mu kwiba amafranga y’abagenzi, bashyiraho ari munsi y’abo bishyuye.
Uwitonze captone
1,438 total views, 249 views today

