ADEPR-Bugesera: Rev. Rwigema Donatien ,akomeje kwigira ikinani

Bamwe mu bakristu basengera muri ADEPR, baribaza impamvu Umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Bugesera, Rev. Rwigema Donatien, akomeje kwigira ikinani yanga gutanga amafaranga ngo Nziyumvira Canisius yubakirwe.

Umuvugizi wungirije, arasabwa gukemura ikibazo cya Rev.Rwigema

Rev. Rwigema Donatien , aho yakoze hose yagiye avugwaho ubusambo, kwikubira no kudashyira mu bikorwa bimwe mu byemejwe n’inama y’itorero mu rwego rw’akarere na za paruwasi, aho kwikosora  ahubwo akomeje guhangana na bamwe mubo bakorana..

 Uyu mugabo  yaje kuyobora  ADEPR, Akarere ka Bugesera avuye  mu karere ka Rulindo.Bivugwa ko akiba Rulindo  yari yarahimbye imitwe yo gukamura abakristu amafaranga yitwaje ko aje kubasura .`

 Yagiraga gutya agafata urugendo akajya gusura za paruwasi ndetse n’imidugudu , maze yataha bakamuha uruboho rw’amafaranga y’akanozangendo .Gutyo gutyo ukwezi kukarangira yibitseho akamiya gatubutse.Bivugwa  kandi ko hagiye hakorwa ikusanya mu bakristu yo kuremera abatishoboye bagamije kububakira no kuboroza  bagamije gushyiraa mu bikorwa gahunda ya Girinka.

Amafaranga yarabonekaga , aho kugura ibyateganyijwe,   Rev.Rwigema n’abandi bafatanyije itekinika bakishyirira mu mifuko.

Ageze mu karere ka Bugesera yakoze ibirushije ibyo yakoreye Rulindo, ngirango mwumvise amanyanga yakoze mu mushinga  RW 323 ADEPR-Kayenzi ufashwa na compassion ndetse n’ibindi bitarashyirwa  ahagaragara.Umu comptable w’umushinga yagaragarije ubuyobozi bwa ADEPR, itotezwa yakorewe mu kazi na Rev.Rwigema amubwira ko azamwirukana n’umugabo,ndetse na nyina ababare  kandi  atakiriho. Yagize ihahamuka mu gihe cyamasaha atatu , bitewe n’iryo hohoterwa kuko nyina atakiriho  ajyanwa mu bitaro bya ADEPR-Nyamata ahabwa imiti y’ibanze.Ubu akaba arwariye mu rugo iwe yitabwaho n’umuryango we.

Ibi abifashwamo n’umupasiteri Bagabineza , uyobora  paruwasi ya Nyamata aho uwo mushinga ukorera.

Amakuru aturuka ahantu hizewe , aravuga ko compassion –Kigali ,yaba  yafunze uriya mushinga kuko ntacyo ukimariye abagenerwabikorwa.

Uriye umusaza aruka imvi, uwo niwe Kaniziyo wariwe n’umushumba( P/captone)

None aho kurangiza ikibazo cya   Nziyumvira Canisius,  ku neza aririrwa, asisibiranya abeshya mu itangazamakuru ibidahuye n’ibyo asabwa.Gufata amafaranga yitangiwe n’abaturage ukayacunga nk’ayawe ntaho bitandukaniye n’ubusambo.No gupfobya  cyane ko n’uyu mwaka, igikorwa cyo kwibuka  nta cyizere ko kizabera mu karere ka Bugesera.

Habura iki  ngo umusaza  Nziyimvira Canisius warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994,yubakirwe kandi amafaranga ahari!

 Nziyumvira Canisius Ati:”aho kunyubakira nkuko byifujwe n’abakiristu dusengana , biyemeje kundemera  numva , uwo mushumba Rev. Rwigema yisobanura , avuga ibidakwiye.Ubu koko nzaguma kubaho gutya nsongwa n’abagakwiye kunyitaho, birazwi ko mba mu nzu  nyenyine  nta mwana ngira bose barabishe muri jenoside yakorewe abatutsi, nta bavandimwe none n’ibyo nagenewe n’abakristu bari kubinyaga isuba riva koko .”

 Akaba asaba leta n’abagiraneza gukomeza kumukorera ubuvugizi akubakirwa, kuko amafaranga arahari ,ntazi impamvu Rev. Rwigema, atayatanga akiyabundarayeho.

Rutamu Shabakaka

 1,874 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *