Croix Rouge y’u Rwanda yakuye mu bukene impunzi z’abarundi bo mu nkambi ya Mahama n’abayituriye

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama n’abayituriye bibumbiye muri koperative  y’ubuhinzi “Ubumwe “, bavuga  ko bamaze kwiteza imbere  ku nkunga ya Croix-Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta .

Nkuko babyivugira ngo Croix-Rouge Rwanda  yabakoreye igikorwa cyiza cyabahinduriye ubuzima.

Niringiyimana Jacqueline ,Mukankwiro  Claudine na Mukamugema Clementine( abo mubona hasi ku ifoto)  baturiye inkambi  babwiye ikinyamakuru Gasabo ko  ubufasha  Croix-Rouge y’u Rwanda  yahaye  ishyirahamwe ryabo Ubumwe  bwo kubagurira  imirima , bahinga ibishyimbo n’ibigoli byabagiriye akamaro gakomeye cyane kuko byatumye basabana n’impunzi z’abarundi bari mu nkambi ya Mahama.

Niringiyimana Jacqueline ati:”Turashima  Croix-Rouge y’u Rwanda yatumye duhindura ubuzima ,  tukava no  mu bwigunge.Muri iyi koperative turahinga umusaruro uvuyemo tukawugurisha, amafaranga tukayajyana kuri SACCO.Ubu nta kibazo cya mitiweli mfite, abana bariga ndetse  mbona n’ibintunga.”

Umurundi Shikanayo Syvestre  uba mu nkambi ya Mahama , Village ya 18, communauté ya 36  avuga ko Croix-Rouge y’u Rwanda yakuye  impunzi z’abarundi mu bwigunge. Avuga ko kwibumbira muri koperative byamugiriye akamaro cyane kuko ibigori basaruye, byabashije kurwanya inzara kandi buri munyamuryango abasha kugira icyo abonaho, ajyana mu rugo.

Ati:”Mugabo twirwaga mu nkambi ntacyo dukora , aho Croix-Rouge Rwanda idukanguriye gushika mu mashyirahamwe, twabaye duca , dukura amaboko mu mpuzu, tubandanya dukora.Iri shyirahamwe ryatugejeje kuri byinshi.Icya mbere uretse kuronka amahera  , dusabana n’Abanyarwanda baturiye inkambi.Turarima , ibivuyemo tukabirya kandi n’abana bacu barigana mu mashuli.”

Umuyobozi wa koperative Ubumwe , Shyirahayo Emmanuel avuga ko iyi koperative ifite  abanyamuryango 182 , bo mu nkambi ya Mahama n’abayituriye.Croix Rouge y’u Rwanda ikaba yarabaguriye ubutaka bwa  hegitari eshanu, ibaha imbuto zo guhinga, amasuka, bote,n’inzu y’ubuhunikiro.

Umuyobozi wa koperative Ubumwe , Shyirahayo Emmanuel, wambaye bote( Photo:Gasabo)

Muri rusange, Croix Rouge y’u Rwanda ifite ibikorwa byinshi mu Karere ka Kirehe , yubatse ndetse isana amazu  y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni muri urwo rwego mu Murenge wa Mahama hubatswe inzu esheshatu z’abaturage batishoboye zirimo ebyiri zahawe abacitse ku icumu babaga muri uyu Murenge badafite aho kurara. Havuguruwe inzu esheshatu.Hubakwa umudugudu ujyanye n’igihe  ndetse imiryango 420 y’ abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya irubakirwa .

Muhawenimana Jeanne d’Arc, Umuyobozi uhagarariye abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko hashinzwe  koperative eshatu zihuriyemo impunzi zo mu nkambi ya Mahama n’abayituriye .

Muhawenimana  Jeanne d’Arc, Umuhuzabikorwa w’abakorerabushake ba Croix Rouge mu Ntara y’Iburasirazuba

Ati:”Croix-Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta  yaguriye impunzi n’abaturiye inkambi , hegitari 12 zifite agaciro ka miliyoni 48 Frw, hatangwa ihene 150 zibafasha mu kwiteza imbere.

Yakomeje ati :“Ikirushijeho kuba cyiza ni uko twabashije guhuza abagenerwabikorwa batishoboye bo mu nkambi y’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda b’inyuma y’inkambi batishoboye. Byatumye babasha kunga ubumwe, babasha kwiteza imbere. Nkasoza  mvuga ko Croix Rouge y’u Rwanda,  bimwe mu byo ifatanyamo na Leta, ni uguteza imbere imibereho myiza y’abatishoboye, binyuze mu kubagezaho amacumbi meza nkuko mwabonye yubakiye abatishoboye , isana n’amazu n’ibindi…Byose iba igamije gukura abantu mu bukene..”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *