Ishyaka Green Party ryahuguye abarwanashyaka baryo mu Karere ka Karongi

Eariki ya 30 Ugushyingo  2025  ishyaka Green Party ryari mu Karere ka Karongi Hon Senateri Dr Frank Habineza , Perezida w’ishyaka Democratic Green Party niwe watangije icyo gikorwa  cya Kongere ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba mu karere.

Mu ijambo rye Hon Senateri Dr Frank Habineza yavuze ko Ishyaka Green  Party of Rwanda ritazigera na rimwe rishyigikira cyangwa  ngo ritera inkunga uwo ari we wese ushaka kugera ku butegetsi abinyujije mu ntambara, urugomo cyangwa indi nzira iyo ari yo yose itari iya demokarasi.Nyuma atanze ikiganiro  ku ngengabitekerezo y’ishyaka n’ibirango byaryo.

Hon Senateri Dr Frank Habineza yongeye kwibutsa abarwanashyaka akamaro k’imyitwarire iboneye mu ikoranabuhanga, anasaba gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibikorwa by’ishyaka  mu kurushaho guteza imbere isura nziza y’u Rwanda, birinda gukoresha izo mbuga, bakwirakwiza amakuru atariyo hamwe no kutishora  mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, cyangwa gushaka kwamamara ku giti cyabo, kuko bishobora  gufatwa nk’ibyaha bigateza ingorane, haba ku izina ry’ishyaka  ndetse no ku ry’igihugu.

Uwera Jacqueline, yatanze ikiganiro kigaruka ku kurengera ibidukikije, abibutsa ko kubirengera ari ukwirengera kuko bibamo umwuka abantu bahumeka, bityo bikwiye kuba inshingano za buri murwanashyaka.

 

Ibirango by’ishyaka GREEN Party

Ishyaka Green Party

Ishyaka Green Party

Democratic Green Party Rwanda – DGPR: Ibendera ry’iri shyaka rigizwe n’ibara ry’umuhondo ribanza hejuru, ibara ry’umweru hagati, n’icyatsi kibisi hasi, hakiyongeraho ururabo rw’igihwagari n’inyoni yitwa Kagoma mu ibara ry’umweru.

Ibisobanuro by’amabara y’ibendera ry’ishyaka rya Green Party, Umweru, bisobanura gukorera mu mucyo nk’uko byasobanuwe na Perezida waryo Dr. Frank Habineza.

Ibendera rya Green Party

Ibendera rya Green Party

Umuhondo, Bivuze amahoro, naho ibara ry’Icyatsi kibisi, rigasobanura ibidukikije. Kagoma, bisobanuye ubushishozi no kureba kure, mu gihe Igihwagari gisobanura uburumbuke, Imisozi igasobanura imiterere y’Igihugu cy’u Rwanda.

Ikindi ni ukuboko kuzamuye, igikumwe gitambitse, naho urutoki rukurikira igikumwe ruzamuye, naho izindi ntoki zifunze. Ibyo ngo bikaba bisobanura ko igihe cya demokarasi isesuye kuri bose no kurengera ibidukikije kigeze.

Uwitonze Captone 

 676 total views,  676 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *