Ishyaka Green Party ryahuguye abarwanashyaka baryo mu Karere ka Karongi
Eariki ya 30 Ugushyingo 2025 ishyaka Green Party ryari mu Karere ka Karongi Hon Senateri Dr Frank Habineza , Perezida w’ishyaka Democratic Green Party niwe watangije icyo gikorwa cya Kongere ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba mu karere.
Mu ijambo rye Hon Senateri Dr Frank Habineza yavuze ko Ishyaka Green Party of Rwanda ritazigera na rimwe rishyigikira cyangwa ngo ritera inkunga uwo ari we wese ushaka kugera ku butegetsi abinyujije mu ntambara, urugomo cyangwa indi nzira iyo ari yo yose itari iya demokarasi.Nyuma atanze ikiganiro ku ngengabitekerezo y’ishyaka n’ibirango byaryo.
Hon Senateri Dr Frank Habineza yongeye kwibutsa abarwanashyaka akamaro k’imyitwarire iboneye mu ikoranabuhanga, anasaba gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibikorwa by’ishyaka mu kurushaho guteza imbere isura nziza y’u Rwanda, birinda gukoresha izo mbuga, bakwirakwiza amakuru atariyo hamwe no kutishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, cyangwa gushaka kwamamara ku giti cyabo, kuko bishobora gufatwa nk’ibyaha bigateza ingorane, haba ku izina ry’ishyaka ndetse no ku ry’igihugu.
Uwera Jacqueline, yatanze ikiganiro kigaruka ku kurengera ibidukikije, abibutsa ko kubirengera ari ukwirengera kuko bibamo umwuka abantu bahumeka, bityo bikwiye kuba inshingano za buri murwanashyaka. 
Ibirango by’ishyaka GREEN Party
Democratic Green Party Rwanda – DGPR: Ibendera ry’iri shyaka rigizwe n’ibara ry’umuhondo ribanza hejuru, ibara ry’umweru hagati, n’icyatsi kibisi hasi, hakiyongeraho ururabo rw’igihwagari n’inyoni yitwa Kagoma mu ibara ry’umweru.
Ibisobanuro by’amabara y’ibendera ry’ishyaka rya Green Party, Umweru, bisobanura gukorera mu mucyo nk’uko byasobanuwe na Perezida waryo Dr. Frank Habineza.
Umuhondo, Bivuze amahoro, naho ibara ry’Icyatsi kibisi, rigasobanura ibidukikije. Kagoma, bisobanuye ubushishozi no kureba kure, mu gihe Igihwagari gisobanura uburumbuke, Imisozi igasobanura imiterere y’Igihugu cy’u Rwanda.
Ikindi ni ukuboko kuzamuye, igikumwe gitambitse, naho urutoki rukurikira igikumwe ruzamuye, naho izindi ntoki zifunze. Ibyo ngo bikaba bisobanura ko igihe cya demokarasi isesuye kuri bose no kurengera ibidukikije kigeze.
Uwitonze Captone
676 total views, 676 views today

