Ndera-Kibenga:Gitif Kayitare Serge iyo utamuhaye amafaranga yo kugura ibirayi aragusenyera

Ayo ni amwe mu magambo y’abaturage batuye mu Kagali ka Kibenga, Umurenge wa Ndera Akarere ka Gasabo.Ngo  ko baba nibura  barambiwe imyitwarire y’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kibenga Kayitare Serge wirwa abaka amafaranga umunsi ku wundi kandi ahembwa buri kwezi.

Umwe mu baturage ati:”Uyu muntu nta ndangagaciro za kiyobozi afite , ashaka kwiremereza kandi ntacyo aricyo. Ibabaje nuko yiha gufata umwanzuro wenyine atagishije inama abo bafatanyije kuyobora nka ba Mudugudu n’abandi bayobozi bahorana n’abaturage ahubwo ugasanga arakora n’abakekwaho imyitwarire idahwitse  mu rwego rwo  gusarura aho batabibye.”

Ngo afite itsinda by’imburamukoro ziyita abakomisiyoneri birwa bahiga aho bubaka mu buryo butemewe.

Habimana Cros ati:”Nibyo koko gitif Serge bivugwa afite ikipe y’ibisambo irimo abitwa ba Ndimbura na Ntirenganya birwa bazunguruka Akagali kose, ngo bareba ababubaka nta byangombwa.Iyo bakuguye gitumo  kubaka ubwiherero cyangwa ishyira ibyondo ahangiritse bakwaka amafaranga , wakwanga bakakubwira ko bafotora inzu yawe , ngo ifoto ikajya ibukuru ubundi bakazagusenyera , kandi birakorwa.Ikibazo iyo, ubahaye, ejo baragaruka, ejobundi bakongera hashira icyumweru bakagaruka bamara kuyagukamuramo ubwo , debande Serge akazana  ibisambo byene wabo inzu bakayisenya , ibiti n’amabati bagatwara bakagurisha.Twe nk’abaturage tukaba tubaza ibwiriza cyangwa itegeko riha uwiyita umuyobozi gusenyera umuturage agatwara n’ibye akabigurisha amafaranga agashyira ku mufuko”.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu baturage bo mu Burunga , ngo tariki ya 8 Nzeli 2023 , gitifu Kayitare Serge yakoze agashya ubwo yamanukaga uwo musozi asenya yerekeza ahitwa mu Gikongoro.

Halerimana ati:”Wagirango gitifu Serge  yari , yariye amavubi cyangwa yafashe kuri ka viagara, icyo yahuraga nacyo yarasenyaga , amabati agurisha, amafaranga ashyira kumufuko ngo abone ayo aza kugura inyama , dore ko weekend yari itangiye .Nta wamuvugiragamo mbese koko yaravuye i Ndera ku murenge da!Dore ko yavugaga ko ibyo akora yabitumwe na Fabien Nkusi gitifu w’Umurenge wa Ndera.Ariko twaje gusanga amubeshyera kuko gitifu Fabien ari muri conge. Ahubwo bwari uburyo bwo gukanga ngo yishakire ibirayi by’abana.Niba mbeshya anyomoze ko inzu zose ziri muri Kibenga zifite ibyangomwa!kKuko bizwe ko hafi ya zose nta byangombwa , zagiye zubakwa  mu buryo bwa mpereza . Ndetse n’abo bamushakira ibiraka ariramo  nta numwe wubatse inzu mu buryo bwemewe n’amategeko.Niba ashaka guhinyuza azaze atwereke ibyangombwa by’inzu ya Ndimbura bakorana amasaha 24/24 , niba igira icyangombwa.Niba ibyo akora biri mu mucyo atari uburyo bwo gushaka amafaranga yo kugura igitenge cy’umugore , azasenye iyo inzu ya Ndimbura,maze yikureho igisuzuguriro.Ikindi bamwe mu baturage yagiye asenyera amazu turi kwiga uko twamurega akishyura ibyo yangije cyane ko hari umuyobozi mukuru wigeze gutangaza ko umuyobozi uzongera gusenya inzu y’umuturage  ngo yubatse mu kajagari , azajya abifungirwa ndetse yishyure ibyo yasenye  kuko izo nzu zubakwa bazireba ndetse babigizemo n’uruhare.”

 

 5,762 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *