Bamwe mu bahinzi barasaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) guhagurikira gushaka uko ikibazo cy’imbuto nziza y’ibirayi cyakemuka
Bamwe mu bahinzi b’imbuto zitandukanye barasaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abafatanyabikorwa guhagurikira gushaka uko ikibazo cy’imbuto nziza y’ibirayi cyakemuka, hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutubura imbuto nziza y’ibirayi hakaboneka umusaruro mwinshi w’ibirayi, Igihugu kikihaza ndetse kigasagurira n’amasoko.
Muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu hari kuvugwa ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi ndetse na nkeya iboneka ikaba ihenze.Abahanga mu butubuzi bavuga ko ibura ry’imbuto y’ibirayi riterwa no kuba itubuwe ku rwego rwa mbere ihita igurishwa mu baturage bakayirya kandi yagombye guhabwa abandi batubuzi bayitubura ikaba nyinshi cyane.Bagaragaza ko imbuto itubuwe ihita ijyanywa ku isoko ikagurishwa ikaribwa mu kwezi kumwe kandi byibura yagombye gukoreshwa mu myaka ibiri.
Bamwe mu bahinzi bo munsi y’ibirunga mu Karere ka Nyabihu ,Rubavu , Musanze na Burera bavuga ko intandaro yo kubura imbuto z’ibirayi nuko ibigo bizitubura byabaye bike n’ibihari bikaba bidatanga izihagije .Cyane ko mbere byakorwaga mu buryo bw’uruhererekane none bikaba bitagikorwa muri ubwo buryo .
Habimana Ati “:Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) icyo yadufasha ni ugukora rwa ruhererekane, rwose bakadufasha hakagira inzego runaka niba twebwe dutubuye imbuto fatizo tukaba dufite abandi bantu turi buhereze bagatubura imbuto shingiro, noneho nabo bagahereza abari butubure imbuto y’ibanze. Bityo bikazagera kuri wa muhinzi uzahinga ibyo kurya nibura hari imbuto nyinshi yamaze kugera mu bahinzi.”
Bamwe mu bakora mu bigo bitubura imbuto babwiye ikinyamakuru Gasabo ko bakora akazi gakomeye ko gutubura imbuto ku cyiciro cya mbere ariko ngo bababazwa n’uko igurwa igahita iribwa.
Ati “Ikintu kitubabaza ni kimwe, imbogamizi dufite ni uko imbuto tuba twatakajeho imbaraga nyinshi abenshi barayijyana bagahinga bakeza bagahita bashora ku isoko ikagurwa n’abantu bagiye kuyirira kandi tuba tuzi ko ari imbuto yagombye gukoreshwa nk’indi myaka ibiri, ikaba yatuburwa ikagera ku bahinzi benshi kurushaho.”
Yifuza ko hashyirwaho amakoperative yunganira mu gutubura imbuto ku buryo imbuto igera ku baturage yamaze kugwira noneho ikagera ku bahinzi benshi bashoboka.
Impuguke mu by’ubuhinzi zongera ho ko ubuke bw’inzu zabugenewe zituburirwamo imbuto (green houses), ari kimwe mu bitera ibura ry’imbuto z’ibirayi ku bahinzi b’ibirayi. Zivuga ko ubutubuzi bw’imbuto bukwiye gukorwa n’abantu babifitiye ubumenyi kandi bafite amafaranga ahagije kugira ngo babashe gutanga imbuto nyinshi kandi zujuje ubuziranenge.
Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera tugaragaramo ubuhinzi bw’umwuga bw’ibirayi, kuko abahinzi babyo bashoboye kubigeza ku masoko y’imbere mu gihugu cyose, ndetse no hanze yacyo. Bakaba basaba Dr. Telesphore Ndabamenye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi gushyira ingufu muri icyo kibazo ku bakeneye ubufasha mu bijyanye no gutubura no kubona imbuto nziza zitanga umusaruro uhaza amasoko yose bafite.
Uwitonze Captone
712 total views, 712 views today

