Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa ryugarijwe n’ibibazo bigamije kunaniza Perezida wayo Gen Sekamana.

Umupira wo mu Rwanda uragenda uhindura isura.Mu gihe wari utangiye gutera imbere gake gashoboka noneho bidakosowe  mu minsi  itaha uzaba ugeze ku kigero cy’umupira wa Somariya ndetse bakaba badusiga kuko bo , bari kwiyubaka.

Umwe mu bakunzi w’umupira  ati:”Umwe kuwundi mubakunzi b’umupira w’amaguru baribaza aho uva naho ujya hakurikijwe ibikorerwamo. Uretse njye , hari abandi babivuga  babihereye ku kibazo cyatangijwe na Gasingwa Michel ukuriye itsinda ry’abasifuzi. Uyu Gasingwa avugwaho gupanga abasifuzi basifurira ikipe ya APR fc bakora amakosa ntibahanwe.”

Uwo mufana akomeza atanga urugero ati:”Umukino wahuje Kiyovu sports n’ikipe ya APR fc muri shampiyona no ku gikombe cy’intwali. Ikibabaje Gasingwa afatira ibihano abandi, rimwe na rimwe yanabarenganije. Ahandi herekanwa ko muri Ferwafa harimo ikibazo ni aho Munyakazi Sadate yatutse Perezida wa Ferwafa Gen Sekamana akaza guhanishwa igihano cy’amezi atandatu nta gikorwa kigendanye n’umupira w’amaguru agaragaragaramo. Aha   niho , habayemo ikibazo kuko akanama k’ubujurire kaje kugira Sadate umwere. “

Bimwe mu  bitangazamakuru bitandukanye byaje  gutangaza ko Gen Mubalaka yaba yarafashije Sadate kuva muricyo kibazo.

Cyirimomenecyo akaba umufana wa Gikundiro ati:”Inkuru zimaze gutangazwa nibwo hasohotse ubutumwa bwerekanaga ko bari kumwe. Amakuru dukura ahizewe arashimangira ko ngo akanama kagize Sadate umwere kagiye guseswa. Ikindi kigeze kuvugwa ni igihe Nzamwita Vincent De Gaule yayoboraga Ferwafa nawe yajyaga akanga abayobora amakipe ababwirako nta wagira icyo amutwara. “

Ibi byose bizunguruka birica umupira w’amaguru. Hari igihe 2001 umupira w’amaguru wajemo ikibazo bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon sports basaba Perezida wa Repubulika, nyuma umutoza Raul Shungu aragaruka umupira usubira ku murongo. Ubu nabwo ngo basanga Perezida wa Repubulika ariwe uzakemura iki kibazo. Abayobora amakipe nabo bafite impungenge kuko ayo basohora bagura abakinnyi azahomba. Abakora muri Ferwafa nabo basanga ngo batabasha kwifatira ibyemezo, ngo bahamagarwa kuri Telefone. Impinduka zirakenewe mu mupira w’amaguru.

Umwe mu basaza bakuze baragira bati”Umupira nkuyu waherukaga  ku bwa  Col Rwagafirita wategekaga abasifuzi, ndetse akabwira abakinnyi gukina igicamurundi .”

 2,917 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *