Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ngo kizatanga umuti wa Lenacapavir Yeztugo, urinda kwandura Virusi itera Sida mu gihembwe cya nyuma cya 2026.

Lenacapavir Yeztugo ni umuti wakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika kimenyerewe ku gukora inkingo, Gilead Sciences.

Wagaragaje ubushobozi bwo kurinda umuntu Virusi itera Sida ku rugero rwa 99,9%.

Lenacapavir Yeztugo iterwa umuntu rimwe mu mezi atandatu, ni ukuvuga inshuro ebyiri mu mwaka.

Ni umuti usanze indi yatangwaga mu Rwanda irimo uw’ikinini umuntu afata buri munsi, n’urushinge ruha umuntu ubwirinzi bw’amezi abiri n’ibindi.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Nzeyimana Zephanie, yabwiye The New Times ko muri iki gihe ubuyobozi buzaba bwuzuza ibisabwa no gutegura ibigo by’ubuvuzi mbere y’uko utangira gutangwa.

Ati “Lenacapavir izatangira gutangwa mu Rwanda mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka. Hari ibigomba kubanza kuzuzwa mbere y’uko itangira gutangwa mu bigo by’ubuvuzi.”

“Bizakorwa mu buryo bwo kwita no ku bantu baba bafite ibyago byo kwandura Virusi Itera Sida barimo ab’igitsina gore bakora uburaya, abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina n’abadafite Virusi itera Sida babana n’abatayifite.”

Yavuze ko itazahabwa abo muri ibyo byiciro byihariye gusa, ahubwo abatanga serivisi z’ubuzima bazajya bagena abandi bahabwa iyo miti harebwa ku myitwarire yabo n’ibyago bashobora guhura na byo.

Nubwo uyu muti wamaze kwemezwa nk’utagize icyo utwaye abantu, abazawuhabwa bazajya bagirwa inama z’uko bitwara no gutanga amakuru mu gihe baba babonye ibimenyetso bidasanzwe.

Uyu muti uzajya utangirwa ubuntu ndetse na serivisi zindi zijyanye na wo zikomeze zitangirwe ku bwishingizi butandukanye burimo na mituweli.

Ibihugu nka Zambia, Zimbabwe, Afurika y’Epfo na Eswatini biri mu byamaze kwemeza Lenacapavir ndetse birateganya gutangira kuyitanga kuko byamaze kuzuza ibisabwa, byatumije imiti ya mbere.

Ibihugu nka Botswana, Malawi, Tanzania na Uganda byemeje uyu muti, mu gihe Kenya na Namibia biri mu byiciro bya nyuma byo kuzuza ibisabwa ngo biwutangize.

Mu nama mpuzamahanga yavugaga kuri Sida, yabereye i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO/OMS, ryasohoye amabwiriza y’ikoreshwa ry’umuti wa Lenacapavir.

Ni amabwiriza yatanzwe nyuma y’uko habayeho kuwugerageza kabiri gatandukanye, ibisubizo byerekana ko 99,9% by’abawutewe bapimwaga ariko ntihaboneke virusi itera Sida.

Bivugwa ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigera ku icumi uzatangira gukoreshwamo mu mezi ari imbere, ukazajya uterwa abari mu byiciro byugarijwe kurusha abandi.

Muri Kamena uyu mwaka, ubuyobozi bw’ikigo cya Gilead Sciences bwari bwavuze ko igiciro cyawo muri Amerika kiri ku madolari 28,218 USD (Arenga miliyoni 41Frw) ku muntu umwe ku mwaka. ukaba ushobora guterwa umuntu mukuru upima guhera nibura ku bilo 35.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga  ko abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bageze ku bihumbi 234, aho buri mwaka yica abagera kuri 2500 ikanandurwa n’uwo mubare,  mu gihe ubwandu bushya buri kuri 2,7% hagati y’abari mu myaka 15-49.

Uwitonze Captone

 780 total views,  83 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *