Hakenewe ubukangurambaga mu guhinga imbuto nziza z’ibigori

Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyashyize hanze imbuto nshya y’ibigori yiswe AG 431, izwiho kwihanganira imihindagurikire y’ibihe ndetse ikanatanga umusaruro mwinshi.Iyi mbuto izwi nka AG 431 yashyizwe ahagaragara ku wa 5 Gashyantare 2026 mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe ubuhinzi AATF, bwagaragaje ko imbuto z’ubu bwoko bwa AG 431 zihanganira ihindagurikira ry’ibihe.

Iyi mbuto yatoranyijwe mu bwoko bune bw’imbuto bwabanje gukorerwa igeragezwa mu 2025 iza no kwemezwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).

Hakaba hakenewe ubukangurambaga bwimbitse mu bijyanye no gukangurira abahinzi gutera izi mbuto zigezweho cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru kuko bakomeje kwinubira imbuto bari basigaye bahinga kuko nta musaruro zibaha.

urugero uwitwa Agateretswenimana yagize;” Turifuza ko iki kibazo cy’imbuto y’ibigori baduhaye none ikaba byaranze guheka mwazakitugereza ku Mubyeyi wacu, birakabije, hano mu murenge wa Gitovu, ntawe uzagera mu murima kandi twashyizemo n’ifumbire twahawe ariko byaranze, iyi nta mbuto irimo nibatugarurire panari, duheruka kugira umusaruro mwiza tugihinga panari.

Uyu yunganiwe n’ambasaderi Gerari w’i Kamubuga nawe wavuze ko aho iwabo mu karere ka Gakenke bahuye n’ikibazo cy’imbuto y’ibigori yabarumbiye.

Yagize ati:” Imbuto baduhaga mu gihe cyashize zapfaga kugerageza zigatanga umusaruro uri mu rugero, ariko imbuto baduhaye uyu mwaka yo, ntawe uzagera mu murimna, byose byanze guheka kandi ni mu murenge wa Kamubuga wose, abazaduhagararia muri iyi nama iki kibazo bazakitugereze ku Mukuru w’igihugu, bongere kuduha imbuto yitwa panari, yahekaga ibigori byiza bibiri, twakongera kugira umusaruro mwiza w’ibigori.

Iki kibazo cy’imbuto zitagira ubuziranenge, muri Virunga Today twari twakigarutseho mu nkuru yacu iheruka ubwo twavugaga ku gihombo abahinzi bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze bahuye nacyo.

Kubera ko bamwe mu bahinzi badatera imbuto zigezweho  mu mirima ibigori bimwe byanze guheka ibindi bihura n’uburwayi bunyuranye ku buryo nta cyizere aba baturage bari bafite cyo kuzabona umusaruro mwiza, ni mugihe bagenzi babo baturanye bahinze amasaka barimo babyinira ku rukoma kubera umusaruro mwiza bari biteze muri gihembwe cy’ihinga cya mbere cy’umwaka wa 2025-2026.

Icyokora abakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda bemeza ko nta kuntu aya makuru y’iyi mbuto yahombeje abahinzi atazagera ku Mukuru w’igihugu dore ko no muri iyi nama yumvikanye ahata ibibazo ministre w’ubuhinzi ku kibazo cy’azote yifashishwa mu kubika intanga yabuze.
Ahangaha Umukuru w’igihugu urebye akaba ataranyuzwe n’ibisubizo yahawe na ministre wakagombye kuba azi byinshi mubibera muri iyi ministere dore ko yayoboye igihe kitari gito RAB, ikigo cy’igihugu cyita ku iterambere ry’ubuhinzi.

Aba bakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda, bakaba bemeza ko n’iki kibazo cy’izi mbuto iyo ministre agira ibyago kikazanwa mu nama y’umushyikirano, bitari bimworohere kwikura imbere y’Umukuru w’igihugu.

Koko rero, ubuyobozi bwagiye busimburana muri iyi ministere nibwo bwakomeje kwizeza abanyarwanda ko kuri ubu igihugu gifite ubushobozi bwo kwituburira imbuto y’ibigori, ko nta mpamvu rero yo gukomeza gusesagura umutungo w’igihugu hatumizwa imbuto ziva hanze none byarangiye imbuto zimwe zashyizwe ku isoko ziteye igohombo abahinzi.

Iki kibazo kandi nk’uko byemezwa n’abakurikiranira hafi ibibera mu buhinzi mu Rwanda ngo kimaze igihe kinini ku buryo ministere y’ubuhinzi yakagombye kuba yarabonye uburemere bw’iki kibazo hakiri kare maze ikagishakira umuti amazi atararenga inkombe, byaba ngombwa ikaba yagarura imbuto ya panari nk’uko byakomeje kwifuzwa na bariya baturage.

Haribazwa rero aho abayobozi b’inzego z’ibanze bazahera bongera guhamagarira abahinzi kwitabira ubuhinzi bw’ibigori mu gihe ntacyizere, garanti , aba bahinzi bazahabwa uretse kubaha imbuto ya pinari, ibintu nabyo byagorana cyangwa bigatwara igihe urebye umurongo guverinoma yafashe wo gutuburira izi mbuto mu gihugu.

Mu turere twa Burera na Musanze kandi abahinzi bakomeje gutsimbarara ku gihingwacy’amasaka, ku buryo hari n’abiyemeza kuriha amande agera ku bihimbi ijana ngo bemererwe guhinga ibigori bo bemeza ko ubuhinzi bwabyo bubahombya, ahubwo bakaba bungukira cyane mu bw’amasaka.

Tubabwire ko Virunga Today yahawe amakuru n’inzobere mu gutunganya imbuto z’ibigori ikorera mu ntara y’amajyepfo ko hari ibibazo mu igenzura ry’ubuziranenge ku mbuto z’ibigori zitunganywa na ba rwiyemezamirimo, igenzura rikorwa na RICA (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi, kurinda ihangana no kurengera umuguzi), aba ba rwiyemezamirimo bakaba baca murihumye abagenzuzi, bagashyira ku isoko imbuto zidafite ubuziranenge.

Tubabwire nanone ko Guverinoma y’u Rwanda vuba aha yemeje umushinga w’itegeko rishya rigenga ubuziranenge bw’umusaruro w’ibihingwa, rigamije kugenzura no guhana abakora ubuhinzi mu buryo butubahirije amategeko ndetse n’amabwiriza agenga uyu mwuga.
Haribazwa rero niba iri tegeko rizareba na ba rwiyemezamirimo bapfunyikira amazi abahinzi, bigatera igihugu igihombo gikomeye ariko cyane bigakurura ibura ry’ibiribwa bihagije ku batuye igihugu.

Uwittonze Captone

 823 total views,  33 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *