Musinguzi Frank watakambiye Perezida Kagame avuga ko yambuwe Motel n’umusirikare ukomeye, nawe aravugwaho kwambura abakozi be!!
Iyo bavuze Quinta Nova hotel akenshi uhita wumva umugabo wari ukiri muto wagejeje ikibazo cye kuri Nyakubahwa perezida Paul Kagame avuga ko abanyabubasha bamwambuye Hotel yatanzeho akayabo k’amafaranga , uyu musore ntawundi ni Musinguzi Frank.
Musinguzi Frank yagarutse mu matwi y’abanyarwanda kandi igihe yahitagamo gushaka kwinjira mu Nteko ishinga Mategeko nk’umudepite uhagarariye urubyiruko, akaba yarabikoze nta mutwe wa politike ahagarariye ahubwo akabikora nk’umukandida wigenga.
Inzira yo kugana ku gishushu mu Nteko ishinga Mategeko ntabwo yamuhiriye kuko abatoye batigeze bamugirira icyizere, bityo akomeza inzira ze zo gukora ubushabitsi(business) mu bikorwa bitandukanye.
Musinguzi Frank nyiri Quinta Nova Hotel, nyuma yo gutakambira umukuru w’igihugu avuga ko ashaka kwamburwa Hotel, yahoze ari Motel ubu noneho nawe arashinjwa na bamwe mu bakozi be bamukoreye maze akabirukana mu buryo budasobanutse kandi nta faranga na rimwe abahaye.
abaganiriye na gasabo.net bavuga ko batazi impamvu bashobora kujya ku kazi nyamara bakirukanwa mu buryo butunguranye kandi ntibahabwe amafaranga bakoreye, Ntagonzira constantin ni umwe mu bakozi bakoraga mu gikoni avuga ko yagiye mu kazi yemerewe amafaranga ibihumbi 100 ku kwezi nyamara agahita yirukanwa nta byumweru bibiri biranashira.
ati:”ngewe ntuye mu murenge wa muhima navaga murugo nkakora urugendo rw’amasaha atatu n’amaguru nkagera ku kazi, bari baranyemereye kujya bampemba ibihumbi 100 frw ku kwezi ariko hashize igihe gito maze Boss arampamagara arambwira ngo singaruke mu kazi ntabwo yambwiye icyo ampagarikiye”
yakomeje agira ati:” icyo gihe yahise ambwira ngo njye ku kazi maze bambarire amafaranga maze gukorera bayampembe, icyo gihe naragiye maze njya kwa manager arambarira dusanga ni ibihumbi 23100 frw, ariko Manager arambwira ngo ntabwo ariwe utanga amafaranga ahubwo ni boss”
icyo gihe nategereje Boss ko anyishyura ariko amaso ahera mu kirere none dore ukwezi gushize ntarabona amafaranga yange nakoreye.
Iki kibazo cyo kutishyurwa n’umukire Musinguzi Frank, ntabwo ari icya ntagonzira gusa ahubwo agihuriyeho n’abakozi batandukanye bamwe batifuje ko amazina yabo yajya mu itangazamakuru, hari uwavuze ko kuba Umukire Musinguzi atishyura bamwe mu bakozi ameze nk’uwabigize umuco dore ko ngo agukoresha igihe gito maze agahita akwirukana.
agira ati:”Musinguzi Frank kutishyura abakozi yabigize umuco, uraza akagukoresha iminsi micye ubundi akakwirukana amafaranga wakoreye atayaguhaye nange mbyambayeho”
Tumaze kumva ibyo abakozi bamwe bavuga kuri Musinguzi Frank, ku murongo wa Telephone yavuze ko kuba hari abakozi batishyuwe atabizi, avuga ko haramutse hari abakozi bavuga ko batishyuwe bajya kubivuga ku kazi maze bagahabwa amafaranga yabo.
Mu nkuru itaha tuzabagezaho urutonde rurerure rw’abakozi bavugwa ko birukanwe kandi badahawe amafaranga bakoreye.
Jean d’Amour Biseruka
948 total views, 216 views today

