Ruhango: Babiri bafashwe bakekwaho uburiganya na ruswa mu gushyira abarezi mu kazi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yafashe abantu babiri bakekwaho ruswa n’uburiganya muri gahunda yo gutanga akazi k’uburezi mu mashuri atandukanye muri aka karere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba bafashwe ku itariki ya 12 Mata ari Ribanje Jean Pierre na Niyomugabo Ernest.
CIP Kayigi yavuze ko aba bafashwe nyuma yaho bigaragariye ko uyu mukozi w’Akarere witwa Ribanje ushinzwe amashuri abanza n’ay’incuke yakiriye mu byiciro bibiri amafaranga y’u Rwanda yose hamwe angana n’ibihumbi Magana ane (400,000Frw) y’uwitwa Niyomugabo Ernest.
Yavuze ati:”Niyomugabo yaje gutanga ikirego ko yahaye Ribanje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana ane (400,000Frw), ngo akaba yari yaramwemereye kuzamushyira ku rutonde rw’abemerewe akazi k’uburezi mu mashuri yisumbuye muri aka karere.”
Yavuze kandi ko hari n’abandi bavuze ko nabo hari n’abandi bakozi b’akarere bagiye baha ruswa bakabemerera kuzabashyira ku rutonde rw’abemerewe akazi k’uburezi ariko ntibikorwe.
Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu bizamini byakozwe, abantu bagiye batanga amafaranga ntibisanze ku rutonde rw’abemerewe akazi, nibwo bamwe muri bo nk’uyu Niyomugabo yaje akavuga ko yahaye ruswa Ribanje.”
CIP Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane abandi bakozi bashobora kuba baragize uruhare muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Ruhango Nkurunziza Jean Marie, yavuze ko mu gihe hagikorwa iperereza ibyavuye mu bizamini byakozwe n’abashakaga akazi k’uburezi byose ubu byateshejwe agaciro.
Yavuze ati:”Ntituzihanganira umukozi wese urenga ku mategeko, uwo icyaha kizahama azakurikirwanwa hakurikijwe icyo itegeko riteganya.”
Police.gov.rw
1,322 total views, 1 views today