Urugiye kera ruhinyuza intwali:Muhirwa Fred akomeje kuba ikibazo mu ikipe ya Rayon sports.

Umuryango mugari w, ikipe ya Rayon sports mugihe uharanira ejo hazaza heza uwitwa Muhirwa Fred we ntabikozwa.

Bamwe mu bafana batangaza ko Muhirwa Fred azwi ko acuruza Hotel.Uwo mubona ku ifoto.

Claude umufana wa Rayon sports ati:’’ Muhirwa Fred yavuzwe mu buyobozi bw, ikipe ya Rayon sports ariko akagenda ananiranwa nabo babaga bafatanije kuyoborana. Ikindi  ngo Muhirwa Fred yaje kuba Visi Perezida muri Komite yacyuye igihe. Bikavugwa ko mu nyungu ze Muhirwa Fred yaje gukomatanya fagitire zidahuye nibyo yahaye ikipe aza gushwana na Muhire warushinzwe umutungo w, ikipe. ‘’

Naho uwitwa Bakunzi  avuga ko Muhirwa Fred yaje kwirukana abakinnyi Manzi Thiery na Niyonzima Olivier Alias Sefu abanje kubasebya ko bigometse.

Ati:’’Manzi Thiery yaje kwandika ibaruwa isaba imbabazi, ariko mu nyungu za Muhirwa Fred arazimwima kuko yari yaramaze kumvikana ni ikipe ya APR fc ko azababaha. Ubuyobozi buyoboye ikipe ya Rayon sports bukimara kwegurirwa inshingano bwagaragaje amwe mu madeni busugiwe na Muhirwa Fred wayoboranaga na Muvunyi Paul. Amakuru yagiye azenguruka nyuma yuko bashyizwe hanze ko basize amadeni Muhirwa Fred yagiye akoresha amanama iwe kuri Hotel agamije kunaniza ubuyobozi.’’

Bamwe mu bakunzi ba Gikundiro bavuga ko ikindi cyaranze ingoma ya Muhirwa Fred ni ugusenya Fan club kuko bamwe mubaziyoboraga bamaganaga kuza mu nama ibikoreshejwe bikishyurwa na Rayon sports.

Bundi JMV, ati:’’ Indi nkuru ivugwa ni uko Muhirwa Fred yaba harababajwe ni uko ikipe ya Rayon sports itakijya iwe muri Hotel bikaba aribyo byabyaye urwangano rwo kurwanya Komite iyoboye.Fan club zari zarahagaritswe na Muhirwa Fred ubu zirakora neza. ‘’

Bamwe mu bafana bakomeza bavuga ko  Muhirwa Fred ariwe ugenda ananiza Komite, ngo yaba nibura yaragiriye  inama Twagiragezu Thadeo kwegura kumwanya wa visi perezida.

Abo bakunzi ba Rayon sports basoza bavuga  bati”:Niba byagiye ahagaragara ko Fred ariwe unaniza ubuyobozi kugera naho amabanga ye ashyirwa ahagaragara murumva akunda ikipe cyangwa yakundaga inyungu yayikuragamo? ‘’

Aba bakunzi ba Rayon sports bakifuza ko habaho ingamba zo kubaka ikipe bashyigikira ubuyobozi hamaganwa Muhirwa Fred n, agatsiko ko akoresha.

 1,017 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *