Rulindo : Abanywi b’inzoga yitwa “UMURAVA” yengwa n’uruganda INNOPRO Ltd, baratabaza leta.

Bamwe mu bafite inganda zenga urwagwa rw’ibitoki mu Turere twa Gakenke na Rulindo  bavuga ko kuba hari inganda zitunganya izo nzarwa zivuga ko zifite ibyangombwa by’ubuziranenge bitabuza gukora inzoga mbi cyane.

ubu nibwo buryo bukoreshwa mu nzoga z’inkorano

Bivugwa ko abenzi b’izi nzoga bajijisha.Ngo benga inzoga nziza cyane bagasaba inzego zibishinzwe kuza kubasura .Iyo basanze ari nzima babasaba kujya kuzana icyemezo cya RSB.Iyo bamaze kukibona kiba kibaye imari ishyushye, nyiruruganda agikorera fotokopi akakimanika hose kugirango yerekane ko afite icyemezo kimuha uburengenzira bwo kwenga inzoga ibindi akabijyana mu Murenge no ku Karere.

Kubona icyemezo cya RSB, biba bimuhaye ubudahangarwa bwo  kwenga  za nzoga z’inkorano zisindisha cyane zihabwa amazina nka ‘muriture, nyirantare, yewe muntu, speed governor, kambakamba, cishwaha, ikimansuro, Cungumuntu, umumanurajipo n’ayandi, ziboneka hirya no hino mu gihugu.Iyo hagize umuturage uvuga ko inzoga banwa zahindutse, bene kuzikora, babakangisha cya cyemezo cya RSB,  bavuga ko abanywi babeshya ko n’ikimenyimenyi dore icyemezo cy’ubuziranenge.

Ibi ni bimwe bivugwa na bamwe mu banywi b’inzoga yitwa “Umurava”ikorwa n’uruganda INNIPRO Ltd, ruherereye mu Ntara y’Amajyaruguru,Akarere ka Rulindo, Umurenge wa Base.

Ngo uru ruganda nta bikoresho bihagije byatuma rwenga inzoga, kuko ngo usanga bumwe mu buryo bukoresha bwo gutunganya urwo rwagwa “Umurava “ari gakondo.Urwo ruganda INNIPRO Ltd, nta mashini rugira zo gutunganya umutobe cyangwa koza amacupa.Byose ngo bikorerwa mu muvure nk’uko kera bengeshaga ibirenge.Ndetse n’aho bakorera nta suku, ngo isazi zirwa zitumuka.Mbese isaha iyo ariyo yose uhageze wasanga ibyo tuvuze haruguru ari ukuri kwambaye ubusa.

Bivugwa ko impamvu , uru ruganda rudafungwa aruko nyirarwo bwana Gatabazi, azi kubana neza n’abayobozi b’inzego z’ibanze.Ngo ufite ikibazo  anyurayo akamwicira umwaku.

MWUMVINEZAYIMANA Fiacre , Gigifu w’Umurenge wa Base ( P/net)

Ntibyumvikana ukuntu uru ruganda ruri imbere y’ibiro by’Umurenge wa Base, ariko abafite ubuzima n’imibereho y’abaturage barebera .

Vice -mayorSocial Affairs, Marie Claire Gasanganwa(P/net)

Buriya se, MWUMVINEZAYIMANA Fiacre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Base, nta muturage uramugezaho ibikorerwa muri urwo ruganda.Ese visi meya we, ushinzwe imibereho y’abaturage nta gahunda agira yo gutungura abafite inganda ziciriritse ngo arebe ko bataciye ukubiri n’ibyo baherewe uburenganzira na RSB.

Ikindi ngo yitwaza ko  yateje imbere ako gace ndetse akaba,  afite n’ikipe y’umupira w’amaguru. Ubwo twavuganaga kuri telefoni ye, igendanwa yatubwiye ko ari ku kibuga, twongeye kumuhamagara ntiyayifata

Nta mashini nk’iyi wasanga mu ruganda INNIPRO Ltd

Bamwe mubo twaganiriye , bavuga ko uruganda INNOPRO Ltd,rutakomeza kubigira  urwitwazo rwo gukomeza gukora ibintu byashyira ubuzima bw’abantu mu kaga .Bishoboke kuba guverineri JMV Gatabazi atabizi kuko azira ibintu nk’ibi.

.

 Leta yagiye ishyira ingufu ngo izi nzoga zicike ariko, kubera inyungu abazikora bazikuramo , bivugwa ko batigeze bareka kuzikora.Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko bamwe mu bavuga ko benga inzoga mu bitoki no mu mbuto, bashyiramo ibintu bitandukanye byashyira mu kaga ubuzima bw’ababinyoye.

Nyuma yo kubona amakuru ko izi nzoga bivugwa ko zengwa mu bitoki no mu mbuto zigira ingaruka ku buzima bw’abazinywa, RSB, ifatanyije n’izindi nzego bakoze ubugenzuzi, basanga zivangwamo n’ibintu bidakwiye kunyobwa n’abantu.

Bimwe mu byo basanze zishyirwamo harimo amatafari y’impunyu, omo, ifumbire, ikinyabuzima, imisemburo y’imigati, itabi ry’ibikamba n’ibindi.Ubu ikigezweho n’ugushyiramo ibisigazwa by’isukali ya Kabuye.Ngo ababipakira bavuga ko bagiye kubivanga n’ubwatsi bw’amatungo, bagera iwabo  bakabivangavangmo ibindi bintu by’imyanda bakabibyazamo izo nzoga za Muriture.

Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond, yagize ati “Hari nk’ahantu ugera bakakubwira ko benga inzoga mu bitoki ariko ukaba utahabona igishishwa cy’igitoki cyangwa urubetezi kandi ubwo mu nzu bakaba bafite ibidomoro byinshi birimo ibyo benze. Ibindi imodoka zikaba zirimo gupakira zijyana ku isoko. Wapima ugasanga harimo amatafari, Omo, ifumbire n’ibindi bigira ingaruka ku buzima bw’ababinyoye. Ibi bintu ntidushobora kubyihanganira.”

RSB yasabye abafite inganda gushaka icyemezo cy’ubuziranenge, gukorera ahantu hafite isuku, kwirinda kuvanga ibitoki n’ibindi bintu.

Uretse ibyo bitubura n’ibifasha inzoga benga gukara, banabujijwe kongera kuzipfunyika mu bikoresho bya pulasitiki, bagomba gushyira mu macupa y’ibirahure yizewe ubuziranenge.

Uwitonze Captone

 2,350 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *