Ngoma-Kayonza:Umushinga BAHIA, wafashije abaturage korora no gutunganya agasozi indatwa.

Nkuko bitangazwa na Bwanakweri  Eugene , umuhuzabikorwa w’imishinga ya Croix Rouge y’u Rwanda Mu Karere ka Kayonza –Rwamagana ngo uyu muryango wafashije abaturage bakennye  kurusha abandi guhindura ubuzima.

Murekezi  Bwanakweri Murekezi   Eugene , umuhuzabikorwa w’imishinga ya Croix Rouge y’u Rwanda Mu Karere ka Kayonza –Rwamagana ( Photo:Uwitonze Captone)

Ati:”Binyuze mu mushinga BAHIA w’Ababirigi  , Croix Rouge  y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ifasha Abanyarwanda bakennye kurusha abandi kuva mu bukene kandi na bo kandi bakabigiramo uruhare. Hano mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama , Akagali ka Shyogo, Umudugudu Gatoki , abaturage baho bari bafite isuku nke n’imirire mibi. Croix-Rouge Rwanda  nk’umufasha wa leta imaze gusesengura  ibibazo bihari , yakoze igenamigambi , bavugana na leta ibikorwa bizakorwa muri aka gace .Ni muri urwo rwego abaturage bubakiwe  ubwiherero, uturima tw’igikoni ndetse bahabwa n’inka.”

Bamwe mu baturage bahawe ubufasha na Croix Rouge y’u Rwanda bavuga ko bamaze kwiteza imbere ndetse bakaba baravuye mu cyiciro cy’ubudehe bajya mu kindi.

Ngerageze ati:”Iyi  nka mubona nayihawe na Croix Rouge y’u Rwanda , yampinduriye ubuzima.Yarabyaye nditura, izindi ziyikomotseho ndagurisha mvugurura inzu yanjye.Abana bameze neza kuko banywa amata  bakabona n’amafaranga y’ishuri. Nabashije kwishyura mituweli.Ifumbire ivuyemo nyifumbiza urutoki. Mbere ntarabona inka ubutaka ntibweraga  kubera kubura ifumbire,none ibitoki byuzuyemo ku buryo kimwe kiba gipima ibiro 150. Nkaba nshima Croix Rouge y’ u Rwanda kuba taratumye mpindura ubuzima.”

Nsengiyumva Damien wahawe inka na Croix Rouge y’ u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko iyo nka imaze kumwungura ibintu byinshi cyane.

Ati:’Ndashima Croix Rouge y’ u Rwanda , iyi nka yampaye yabyaye izindi, nyuma ibyara ihene n’ingurube .Iziyikomokaho narazizituye, izindi ndagurisha nguramo amatungo magufi , ihene n’ingurube kandi nazo zarorortse ziba nyinshi nkuko muzibona mu mbuga.Iyi nka yatumye nubaka inzu nziza.Mu rwego rw’imirire abana babona amata bameze neza cyane.Uwo muteruye ni we muto kandi murabona ko ameze neza.”

Nsengiyumva Damien wahawe inka na Croix Rouge y’ u Rwanda (photo:Captone)

Niyonsaba Adeline ( nuwo mubona uri kumwe n’abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda basoroma imboga)  avuga ko iyo batigishwa kurya imbuto n’imboga baba barishwe na kwaki.

Ati:”Izi mboga za dodo  ndi gusoroma, ngiye kuzitegurira abana.Ndavangamo intoryi, uburyobwa n’agatoki, birumvikana ko biraba bimeze neza.”

Muhawenimana Jeanne  d’Arc, perezidente wa Croix Rouge y’ u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba  avuga ko Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta muri  gahunda zayo zo gufasha abaturage batishoboye  zatumye abaturage bahindura ubuzima .

Muhawenimana Jeanne  d’Arc, perezidente wa Croix Rouge y’ u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba  avuga ko Croix Rouge y’u Rwanda iruhande rwa Mpazimpaka Emmanuel ( Photo:Captone)

Ati:”Abaturage bakanguriwe  kubaka uturima tw’igikoni ( Promotion of model  village)  kugirango bagire imirire myiza barya imbuto n’imboga. Ikindi babonye amafaranga yo gukora imishinga iciritse izamura imibereho yabo.Babonye ibihumbi mirongo 30 ubutaha bazahabwa ibihumbi 150. Kandi bagiye bigishwa ku buryo buhagije kuko abakorerabushake bacu babasura,  bakabagira inama.

Croix Rouge nk’umufasha wa leta ikorera mu turere twose tw’igihugu ifasha abaturage  bakennye kurusha abandi;Bahabwa amafaranga , kububakira  inzu, gutanga amatungo, gufasha urubyiruko kwiga no kwiga imyuga, gutuza abatishoboye n’abasigajwe inyuma n’amateka no kubashakira ubutaka bwo guhinga no kubashakira imishinga yo gukora.

Uwitonze Captone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *