Croix Rouge y’u Rwanda yafunguye ikibuga cya Beach volleyball ku Kacyiru

Tariki ya 11 Ukwakira 2026, ku Kacyiru ku cyicaro cya Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta nibwo habereye  igikorwa cy’imikino y’intoki izwi nka “Beach volleyball ‘” muri gahunda yo gutaha ikibuga gishya cya Beach volleyball cya Croix Rouge y’u Rwanda.

Olivier Akimana umwe mu bari mu gikorwa cyateguye iyo mikino ya Beach volleyball yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko  mu gutaha icyo kibuga cyubatswe na Croix Rouge y’u Rwanda haje amakipe menshi  y’abakinnyi bato n’abakuze babigize umwuga bakina mu makipe akomeye yo mu Rwanda ndetse  n’agizwe n’abana bato.

Ati:”Bariya bakinnyi ubona hafi ya bose  bubatse  izina mu Rwanda muri volleyball , twavuga nka:Vencent bakunda kwita Nyaruguru afatanyije n’umwana bita Kevin bose  bakina muri APR .Hari abitwa ba Borari  wo KVC afatanyije na Kansana Cedric  nawe wo muri APR ;hari abasaza bakanyujijeho kera nka Clement Marko na mugenzi we Nkotanyi bakaba bakinnye  final na Ignace Kabandana na Bonane ndetse na Christian.”

Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri croix rouge y’u Rwanda wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa yavuze  ko iki kibuga cyubatswe mu rwego rwo gufasha abaturage batuye mu mujyi wa Kigali kubona aho bakorera imyitozo n’imyidagaduro y’uyu mukino.

Ati:”Beach volleyball ni  umukino ukunzwe muri iyi minsi ukinirwa mu kibuga cy’umucanga nubwo umuryango Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ufite ibikorwa byinshi byunganira leta mu rwego rwo guhindura imibereho y’abaturage  mu nshingano zayo harimo no guteza imbere imikino y’amaboko akaba ariyo mpamvu yubatse iki kibuga  ndetse  n’inzu y’amahumbezi  kugirango urubyiruko n’abantu bakuze babone aho bidagadurira.“

Uwitonze Captone

 7,531 total views,  7,531 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *